00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo za KGB wakumva wibuka imyaka icyenda ishize Hirwa Henry yitabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Ukuboza 2021 saa 02:14
Yasuwe :

Imyaka icyenda irirenze abakurikiranira hafi umuziki w’u Rwanda batunguwe n’inkuru y’incamugongo yuko umuhanzi Hirwa Henry wabarizwaga mu itsinda rya KGB yitabye Imana.

Ni inkuru yatashye i Rwanda ari ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza mu 2012, bakayibara bavuga ko Hirwa Henry yitabye Imana arohamye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ihora ari nshya mu bakunzi b’umuziki nubwo imyaka icyenda ishize buri wese akayibara uko abishaka ariko ubwo yari amaze kwitaba Imana, IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye na Uwanyirigira Telesphore bari kumwe muri Picnic akaba ari nawe wa mbere wamenye ko uyu muhanzi yaba yitabye Imana.

Icyo gihe Uwanyirigira yavuze ko ubwo bari bageze ku kiyaga cya Muhazi, Henry ari we wazanye igitekerezo cyo koga mu mazi.

Ubwo abandi bari bahugiye mu gukina umupira w’intoki (Volleyball),Uwanyirigira we ngo yagiye kubashakira ibyo kunywa.

Icyo gihe ni bwo yashatse Henry ngo amuhe icyo kunywa aramubura, mu kubaza bagenzi be bamubwira ko bamubonye yoga, ubwoba butangira kubataha.

Uwanyirigira yavuze ko kuva ubwo bahise batangira kumushakisha boga bagana aho yari ari, kandi ngo ntihari na kure kuko hari mu nkengero z’ikiyaga mu metero zitarenze 20; ni bwo rero umuntu umwe yaje kumwumva maze aramuzamura.

Bakimara kumuzamura ngo bamukoreye ubutabazi bw’ibanze bashoboye, bamuha umwuka bamurutsa amazi yari yanyoye ariko bakabona atazanzamuka.

Ibyo byose binaniranye bahise bigira inama yo kumujyana kwa muganga i Rwamagana, bahagera mu minota 30 bavuye i Kayonza aho bari bari.

Ubwo bagendaga mu modoka bakomeje kumuha ubutabazi bw’ibanze ariko bageze kwa muganga ababwira ko mugenzi wabo yashizemo umwuka, atagihumeka.

Incamake y’ubuzima bwa Henry

Yitwaga Hirwa Henry, akaba mwene Kayibanda Ladislas na Mukazera Olive. Yavutse muri Kamena 1985 avukira i Bujumbura mu Burundi.

Ni umwana wa kabiri muri bane b’uyu muryango. Ni we wari umuhungu wenyine.

Henry yatangiriye amashuri abanza i Burundi aza kuyakomereza i Gikondo ari na ho yayarangirije.

Ayisumbuye yayize kuri Groupe Scolaire Kabuga (APERWA), aza gukomereza i Gikondo ayasoreza kuri APAPE.Yize umwaka umwe muri Kigali Institute of Management (KIM).

Uko yinjiye mu buhanzi

Kwinjira mu buhanzi kwa Henry byatangiye ubwo yabyinaga mu itsinda rya ‘Cool Friends’.

Aho yaje guhurira na Skizzy na we wari muri iri tsinda ariko we aririmba, umubano wabo waje kurushaho gukomera ubwo banahuriraga ku ishuri rya APAPE.

Rurangwa Gaston uzwi ku izina rya Skizzy, aganira na IGIHE yavuze ko bagihura bisanzemo impano ndetse babiganiriza na mugenzi wabo MYP bahitamo gushinga itsinda baryita KGB-Kigali Boyz.

Indirimbo ya mbere bashyize bakoze yitwa “Abakobwa b’i Kigali” isohoka mu 2003.

Mbere y’uko uyu muhanzi yitaba Imana bari baherutse gusohora iyitwaga “Bibi” ari nayo ya nyuma bakoranye nk’itsinda rya KGB yagiye hanze.

Hirwa Henry yakorewe indirimbo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda

Indirimbo za KGB zakwibutsa Hirwa Henry umaze imyaka icyenda yitabye Imana

Imyaka ibaye icyenda Hirwa Henry yitabye Imana
Hirwa Henry yari inkingi ya mwamba mu itsinda rya KGB
Hirwa Henry (ubanza ibumoso) ari kumwe na bagenzi be bo mu itsinda rya KGB; Skizzy na MYP
Hirwa Henry ku munsi mushiki we Aurore Kayibanda yambikwaga ikamba rya Miss Rwanda 2012
Ubwo Hirwa Henry yasezerwagaho bwa nyuma
Abahanzi b'ibyamamare mu Rwanda bakoreye indirimbo Hirwa Henry
Ubwo Aurore Kayibanda yashyiraga indabyo ku mva ya musaza we Hirwa Henry
Imbaraga zari nke cyane kuri Aurore Kayibanda ubwo habaga misa yo gusezera bwa nyuma kuri musaza we
Imyaka ibaye icyenda Hirwa Henry atuvuyemo
Skizzy ntajya abasha kugira imbaraga zimuvana ku mva ya Hirwa Henry

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .