Indirimbo ya Wizkid yaje mu zakunzwe na Barack Obama mu 2020

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Ukuboza 2020 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017, yatangaje urutonde rw’indirimbo zamunyuze mu 2020 zirimo n’iy’Umunyafurika Wizkid.

Yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga aho yavuze ko izi ndirimbo, zimwe yagiwe azibwirwa n’umukobwa we Sasha Obama.

Ati “Izi ni zimwe mu ndirimbo zanjye mu z’umwaka. Nk’uko bisanzwe mba nagenzuwe n’impuguke mu by’umuziki mu muryango Sasha, uba wamfashije kuzishyira hamwe. Ndizera ko murabona indirimbo nshya cyangwa ebyiri murumva.”

Muri izi ndirimbo harimo inyinshi z’abahanzi bakomeye muri Amerika harimo nk’iyitwa ‘Savage’ yasubiwemo na Meghan Thee Stallion afatanyije na Beyoncé, ‘The Bigger Picture’ ya Lil Da Baby, ‘Ghosts’ ya Bruce Springsteen, ‘Damage’ ya H.E.R n’izindi.

Hariho iz’abandi bahanzi bo hanze ya Amerika nka ‘La Difícil’ y’Umunya-Puerto Rico Bad Bunny, ‘Essence’ ya Wizkid na Tems bo muri Nigeria n’abandi bahanzi batandukanye.

Uretse gutangaza indirimbo zamunyuze, Barack Obama yanavuze ibiganiro by’umwaka wa 2020 kuri we ndetse na filime.

Ni ibisanzwe ko Barack Obama cyangwa umugore we Michelle Obama, bashyira hanze urutonde rw’indirimbo bakunze bitewe n’ibihe barimo.

Nko mu Ugushyingo yahishuye indirimbo afiteho urwibutso rw’igihe yari Perezida wa Amerika. Muri izo ndirimbo 20, harimo iz’abahanzi batandukanye bakomeye nka Jay-Z mu yitwa ‘My First Song’, Eminem mu yitwa ‘Lose Yourself’, Beyoncé muri ‘Halo’ na ‘At Last’, Stevie Wonder muri ‘Sir Duke’ n’izindi.

Nko mu Ukuboza umwaka ushize, Barack Obama yashyize hanze urutonde rw’indirimbo yakunze mu mwaka wa 2019, zirimo n’iz’Abanyafurika nka Burna Boy na Rema bo muri Nigeria, na Angélique Kidjo wo muri Bénin.

Muri Mutarama 2020, umugore we Michelle Obama yatangaje urutonde rw’indirimbo yifashisha akora imyitozo ngororamubiri, zirimo indirimbo ya Burna Boy yise ‘My Money, My Baby’ mu gihe indi y’Umunyafurika yagaragaho ari iyitwa Joanna (Drogba) ya Afro B ukomoka muri Côte d’Ivoire ariko uba mu Bwongereza.

Muri Kanama 2020 nabwo Barack Obama yatangaje urutonde rw’indirimbo zari zirimo kumugera ku mutima muri icyo gihe cy’impeshyi.

Mu rutonde rurerure yakoze rugizwe n’indirimbo 53, hagaragayemo iz’abahanzi b’Abanyafurika nka Davido, Wizkid na Burna Boy bo muri Nigeria na Shatta Wale wo muri Ghana.

Obama yagaragaje ko indirimbo zirimo iya Wizkid zamufashije cyane muri uyu mwaka wa 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .