Indirimbo ya Taylor Swift igiye kwifashishwa mu kwamamaza Joe Biden

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Ugushyingo 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Taylor Alison Swift wamamaye nka Taylor Swift, yahaye indirimbo ye “Only the Young” Joe Biden uhanganye na Donald Trump ku mwanya wa Perezida wa Amerika.

Iyi ndirimbo izifashishwa mu kwamamaza Joe Biden hagamijwe gushishikariza urubyiruko gutinyuka rugakora amahitamo ya nyayo mu gutora uyu mugabo.

Nibwo bwa mbere Taylor Swift atanze indirimbo ngo yifashishwe mu bikorwa byo kwamamaza uhataniye umwanya w’umukuru w’igihugu.

Amashusho yo kwamamaza Joe Biden ari muri iyi ndirimbo, arimo ibintu bitandukanye birimo imyigaragambyo yagiye ibaho mu myaka ine yashize, igahamagarira abantu ku kwita no kwirinda kuri COVID-19, akarengane gashingiye ku ivangura gakorerwa abirabura n’ibindi.

Humvikanamo amajwi ndetse hakabamo n’amashusho ya Joe Biden ndetse na Kamala Harris bose b’aba-Démocrates, aho umwe ari kwiyamamariza kuba Perezida na Visi Perezida wa Amerika.

Taylor Swift aherutse kuvuga ko Joe Biden na Kamala Harris aribo azashyigikira, avuga ko baramutse batsinze bahindura byinshi.

Uyu muhanzi yakunze kunenga ubutegetsi bwa Trump kuva mu myaka ibiri ishize ndetse mu Ugushyingo 2018 yagaragaje byeruye ko ashyigikiye Ishyaka ry’Aba- Démocrates.

Taylor Swift yashyigikiye Biden ashimangira ko Amerika ifite amahirwe yo gukirira mu biganza bye.

Ati “Impinduka dushaka cyane ni ugutora perezida uzirikana ko abantu bose bakwiye kumva batekanye kandi bakaba bahagarariwe, ko abagore bafite uburenganzira bwo guhitamo ibyerekeye umubiri wabo ndetse ababana bahuje ibitsina bakeneye kuzirikanwa no kudahezwa.’’

Ku wa 3 Ugushyingo 2020, nibwo hateganyijwe amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu minsi mike isigaye, indirimbo ya Taylor Swift izifashishwa mu bikorwa bijyanye no kwamamaza Joe Biden.

Indirimbo ya Taylor Swift igiye kwifashishwa mu kwamamaza Joe Biden
Taylor Swift ni umwe mu bahanzi bagaragaje ko bashyigikiye Joe Biden uhanganye na Donald Trump mu matora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .