Amashusho y’indirimbo ‘Out of Your League’ yarebwe inshuro zirenga miliyoni 63 nyuma y’amasaha 24 ishyizweho, bituma iba indirimbo ya mbere yo muri Amerika y’Epfo irebwe cyane mu gihe kingana gutyo. Kugeza ubu imaze kurebwa na miliyoni 86.
Mu 2022 Shakira w’imyaka 45 yatandukanye na Piqué, 35, wahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona nyuma y’imyaka irenga 10 babana. Aba bombi bafitanye abana babiri.
Iyi ndirimbo y’iminota ine niyo ya mbere Shakira akoranye na DJ Bizarrap wo muri Argentine.
Shakira agiye ku rutonde rugufi rw’abo muri Amerika yepfo baciye imihigo kuri YouTube, abandi barimo J Balvin, Luis Fonsi na Daddy Yankee.
Muri iyi ndirimbo nshya, Shakira aririmba iby’uko Piqué ubu ari kumwe n’umukobwa w’imyaka 23.
Agereranya uko gukundana kwabo nko guhindura imodoka ya Ferrari ugafata [Renault] Twingo cyangwa kuva ku isaha ya Rolex ukajya ku ya Casio.
Muri iyi ndirimbo kandi Shakira anavuga ku bategetsi bo muri Espagne bamushinje ko yanyereje imisoro ku byo yinjije ya miliyoni 14 z’amayero.
Muri iyo ndirimbo, Shakira asa n’uvuga ko Piqué yamutaye muri ibyo byose yarimo acamo.
Anenga kandi uburyo Piqué akoramo siporo aririmba ati: “igihe kinini muri gym, ariko ubwenge bwawe nabwo bukeneye siporo”.
Gerard Piqué ntabwo arasubiza kuri iyo ndirimbo, amaze igihe atangaza ibijyanye n’umushinga we mushya, King’s League.
Muri Kamena umwaka ushize ni bwo Piqué na Shakira basohoye itangazo ko batandukanye, bavuga ko bagiye kwita ku kurera abana babo Milan w’imyaka icyenda na Sasha w’imyaka irindwi.
Indirimbo Shakira yaririmbye yibasira Piqué

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!