Indirimbo ya Meddy, Diamond Platnumz na DJ we igiye kujya hanze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Ugushyingo 2019 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Indirimbo ya Ngabo Médard Jobert [Meddy] na Diamond Platnumz wo muri Tanzania ndetse na DJ we witwa Jordan igiye kujya hanze.

Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo Meddy yageze muri Tanzania agiye mu gitaramo nyuma aza gukorana indirimbo na Diamond Platnumz ndetse na DJ we witwa Jordan cyangwa se Rommy Jones.

Meddy yanditse kuri Instagram agaragaza ko indirimbo yabo bombi igiye kujya hanze.

Rommy Jones nawe yatanze igitekerezo ashimangira ibyo Meddy yari yanditse.

Icyo gihe Meddy ajya muri Tanzania mu kiganiro yagiranye na Wasafi TV ya Diamond, Meddy yavuze ko ari muri Tanzania muri gahunda yo gukorana indirimbo n’abahanzi baho batandukanye ndetse no kumurikira abafana be bo muri iki gihugu indirimbo ze.

Ati “Kugeza ubu ndi kuvugana n’itsinda rya Wasafi. Ndi kuvugana n’aba bahanzi bose bo muri iyi label ntabwo nzi icyo abantu bakwitega kugeza ubu gusa niteguye gutangira gukora. Ndizera ko mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri tuzaba dufite amakuru arambuye.”

Meddy aherutse gutumirwa muri Wasafi Festival yabaye ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2019, aho yahuriye ku rubyiniro n’abandi bahanzi nka Wizkid, Diamond na Tiwa Savage.

Indirimbo ya Meddy, Rommy Jones ndetse na Diamond Platnumz igiye kujya hanze mu minsi ya vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza