Iri rushanwa uritsinze yegukana ibihembo bitandukanye birimo ibihumbi 25 by’amadorali ya Amerika, gukorerwa Album y’indirimbo, kufashwa kumenyekanisha birushijeho indirimbo n’ibindi.
Akimara kubona ko indirimbo ye iri mu zatoranyijwe muri iri rushanwa ryari rihatanyemo izirenga ibihumbi 26 z’abahanzi bo ku Isi yose, Cécile Kayirebwa yagaragaje ibyishimo bye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Ati ”None twaza yabikoze, ubu iri mu zihatanira igihembo cya #ISC2020, ni iby’agaciro kuba ari imwe mu ndirimbo zabashije gukomeza kuko yari ihanganye n’izindi nyinshi. Ubu ahasigaye ni ah’abagize Akanama Nkemurampaka.”
Uyu mubyeyi ariko kandi yanakomeje yibutsa abakunzi b’umuziki we ko banakomeza kumutora banyuze HANO kugira ngo azegukane igihembo cy’indirimbo yatowe n’abakunzi b’umuziki.
Nta tariki runaka izatangarizwaho abanyuma bazahatanira ibihembo yatangajwe ndetse n’umunsi wa nyuma uzamenyekaniraho abatsinze muri iri rushanwa ntabwo uratangazwa.
Ubwo batangazaga ababashije kugera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma muri iri rushanwa, ubuyubozi bwa ‘International Songwriting Competition’ bwaboneyeho gutangaza ko bwatangiye kwakira abifuza guhatana mu ry’umwaka wa 2021.
Bamwe mu bakemurampaka b’iri rushanwa barimo abasanzwe ari abahanzi bubashywe muri Afurika nka Youssou N’Dour (Senegal) na Femi Kuti (Nigeria).


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!