Indirimbo ya Burna Boy yongeye kugaragara mu zikunzwe mu rugo rwa Obama

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Mutarama 2020 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Umufasha wa Barack Obama, Michelle Obama, yashyize hanze urutonde rw’indirimbo yifashisha akora imyitozo ngororamubiri mu 2020 zirimo iya Burna Boy.

Indirimbo ya Burna Boy igaragara kuri uru rutonde ni iyo yise ‘My Money, My Baby’ mu gihe indi y’Umunyafurika igaragara kuri uru rutonde ari iyitwa Joanna (Drogba) ya Afro B ukomoka muri Côte d’Ivoire ariko uba mu Bwongereza.

Iyo ndirimbo yasubiwemo na Afro B ari kumwe French Montana, Umunyarwandakazi Sherrie Silver agira uruhare mu mbyino zifashishijwe mu mashusho y’iyi ndirimbo.

Michelle Obama yanditse kuri Twitter agaragaza ko izi ndirimbo ziri mu zimufasha kandi zikamwongerera imbaraga iyo ari mu myitozo ngororamubiri.

Ati “Ni cya gihe ubwo intego z’umwaka mushya abari zo ugomba kugenderaho[…] nshaka kubasangiza urutonde rw’indirimbo nifashisha iyo ndi mu myitozo ngororamubiri. Izi ndirimbo buri gihe zimeze nk’izimpa mbaraga nkakora imyitozo irushijeho gukomera.”

Uru rutonde ruriho indirimbo 36 zirimo abahanzi batandukanye ku Isi barimo Burna Boy wo muri Afurika, abo muri Suède, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jamaica, u Bwongereza n’ahandi.

Mu bahanzi bandi bazwi bafite indirimbo kuri uru rutonde barimo Childish Gambino, Beyonce na Jay Z, Nipsey Hussle uherutse kwitaba Imana, Bruno Mars, Lizzo, Cardi B, Kirk Franklin, Ed Sheeran, Jennifer Lopez, Alicia Keys, Meek Mill n’abandi.

Barack Obama na we yari aherutse gushyira hanze urutonde rw’indirimbo yakunze mu mwaka wa 2019, icyo gihe nabwo hari hariho iz’Abanyafurika.

Hariho indirimbo ya Burna Boy yitwa ‘Anybody’ yagiye hanze muri Kamena 2019 ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 17 kuri Youtube, iya Divine Ikubor[Rema] yise ‘Iron Man’ yagiye hanze muri Werurwe 2019.

Kuri urwo rutonde hariho kandi indirimbo y’umuhanzikazi Angélique Kidjo yitwa ‘La Vida Es Un Carnaval (Rollo Tomasi)’ yasubiyemo.

Michelle Obama ni umugore wa Barack Obama. Obama yabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse uyu mugabo ni we mwirabura wa mbere ufite inkomoko ku mugabane wa Afurika wayoboye iki gihugu kuva mu 2008 kugeza mu 2017.

Michelle Obama yagaragaje urutonde rw'indirimbo zisaga 30 akunda kumva ari mu myitozo ngororamubiri
Indirimbo ya Afro B iri ku rutonde rw'izikunzwe na Michelle Obama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza