00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo y’Umunyarwandakazi Gogo Gloriose yamamaye muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 January 2025 saa 07:22
Yasuwe :

Indirimbo ya Gogo Gloriose wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yasubiwemo n’Umunyafurika y’Epfo, David Scott wamamaye mu muziki muri iki gihugu no hanze yacyo nka The Kiffness.

Gogo ni Umunyarwandakazi ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri aya mashusho yumvikanamo aririmba amagambo agira ati “Everyday, I need the blood of Jesus.” Mu Kinyarwanda bivuze ngo “Buri munsi nkeneye amaraso ya Yesu.”

The Kiffness yatunganyije iyi ndirimbo yifashishije ibikoresho by’umuziki birimo Trompette na Piano, ayiryoshya kurushaho, ndetse yanamaze kuyisangiza abamukurikira ku rubuga rwa TikTok na YouTube.

Kugeza kuri uyu wa 11 Mutarama 2025, amashusho yakozwe na The Kiffness amaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 67 ku rubuga rwe rwa Youtube rukurikirwa n’abakabakaba miliyoni eshatu.

The Kiffness asanzwe yifashisha amashusho atandukanye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, abantu baba bavuga cyangwa baririmba, amajwi yabo akayahuza n’ibyuma by’umuziki ku buryo aryohera amatwi.

Amashusho yaherukaga gukora akavugisha benshi ni ay’umwana wo muri Bresil witwa Ruan Vitor. Abamaze kurebwa n’abasaga miliyoni enye.

Indirimbo ya Gogo Gloriose yasubiwemo na The Kiffness

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .