00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo Nyarwanda nshya zagufasha gusoza icyumweru umeze neza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 03:03
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’icyumweru buri wese aba ashaka kuruhuka aho kimwe mu bimufasha harimo umuziki uwo ari wo wose, ndetse bikaba byamufasha gutangira ikindi cyumweru ameze neza.

Muri uwo mujyo IGIHE yahisemo gusangiza abakunda umuziki w’ingeri zitandukanye indirimbo zabafasha muri izi mpera z’icyumweru mu gihe baba bari mu rugo cyangwa ahandi hantu hatandukanye, kugira bazatangire ikindi bameze neza.

Izi ndirimbo z’Abanyarwanda zirimo izihimbaza Imana, izisanzwe nka Hip hop, Afro Beat n’izindi izo ari zo zose.

Gang-La

Umunyamideli Murengezi Maridadi ukoresha izina rya Mr Bombe Trainer usanzwe aba mu Bufaransa ari mu bari kwitwara neza hanze y’u Rwanda, yahurije mu ndirimbo umuraperi Kamatali Thierry wamenyekanye nka Racine n’undi witwa Wawa wo mu Bufaransa.

Mr Bombe Trainer yavuze ko kugira ngo ahuze aba bahanzi byanyuze mu biganiro asanzwe anyuza kuri Youtube Channel ye.

Mr Bombe Trainer aba mu Bufaransa nyuma yo guhirwa n’umwuga wo kumurika imideli.

Yabwiye IGIHE ko ubusanzwe uretse kumurika imideli atoza n’abantu ibijyanye n’imyitozo ngororamubiri.

Available

Ni indirimbo ya mbere yagiye hanze y’umuhanzikazi Bwiza wamuritswe na KIKAC Music Label ku wa 17 Nzeli 2021. Ubusanzwe yitwa Bwiza Emerance ariko azajya akoresha izina rya ‘Bwiza’ mu muziki.

Ni we watsinze mu irushanwa rya ‘The Next Diva-Indi Mbuto’ ryari ribaye ku nshuro ya mbere. Iri rushanwa ryo gushakisha impano z’abakobwa mu muziki ryabaye mu ntangiriro za Kamena 2021, riza kwitabirwa n’abarenga 200, aho Bwiza yaje kubahiga bose.

Ba bahungu T.M.A

Iyi ni indirimbo nshya y’umuraperi Ishimwe Semana Kevin [Ish Kevin]. Ni imwe mu zagiye hanze zikishimirwa na benshi biganjemo urubyiruko mu Rwanda. Iyi ndirimbo ya Ish Kevin ije ikurikira indi yaherukaga gushyira hanze yise ‘No Cap’.

Fina

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Calvin Mbanda. Ni yo ya mbere yashyize hanze nyuma yo kuva muri The Mane Music Label ya Bad Rama.

Yaririmbye inkuru y’umukobwa witwa Fina utuma agira intekerezo n’amarangamutima adasanzwe kuri we.

Warankomye

Iyi ni indirimbo umuhanzi Alto yafatanyije na Uncle Austin. Ni imwe mu ndirimbo zimaze igihe gito zigiye hanze ariko zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda muri rusange.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Dusenge Eric tariki 26 Werurwe 2021, yeruye ko yamaze gutandukana na Ladies Empire byakunze kuvugwa ko yari iya Oda Paccy, yerekeza muri TB Music Entertainment.

Say My Name

Ni indirimbo ya Kenny Sol yagiye hanze nyuma y’iyindi yari asanzwe afite yakunzwe cyane yise ‘Haso’.

‘Say My Name’ ni imwe mu ndirimbo za Kenny Sol zakiriwe neza. Kenny sol , ni umusore wimyaka 24 avuka mu muryango w’abana batatu akaba uwa kabiri.

Shumuleta

Hashize iminsi itatu iyi ndirimbo igiye hanze. Ni imwe mu ndirimbo z’umuhanzi Nemeye Platini wahoze muri Dream Boyz.

Bella

Iyi ni indirimbo umuhanzi Mabano Eric umaze kumenyekana nka Mr Kagame yakoranye na Seyn.

Ivuga ku nkuru y’umusore ubwira mugenzi we uba umusaba kumufasha akamenyana n’umukobwa aba yakunze, undi akamubwira ko uwo mukobwa akiri umwana bityo akwiriye kumureka.

Urwanaga

Ni indirimbo y’umuhanzikazi Wanny. Umutoni Alice wahisemo kuza mu muziki yitwa Wanny, yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Umwiza’ n’iyo yahimbiye UTB yigagamo. Urwanaga yitiriye iyi ndirimbo nshya bisobanuye "lmpundu nyinshi".

Uwo uzakunda

Ni indirimbo ya Butera Knowless yashyize hanze amashusho yayo. Iri kuri album nshya yitwa "Inzora".

Ku wa 14 Kamena ni bwo Butera Knowless yashyize ku isoko album ye ya gatanu yise "Inzora", iriho indirimbo 11.

Stranger

Ni iy’umuhanzikazi Mbabazi Divina uzwi nka Dzoemba. Yabwiye IGIHE ko kuyihimba nta kindi kidasanzwe byaturutseho ahubwo ari uko yari yicaranye n’inshuti ibyo baganiriye bikamuha inganzo.

Kore

Iyi ndirimbo ni iy’umuhanzi Iradukunda Javan ukoresha amazina ya Javanix yahuriyemo na Nessa wahoze afashwa na Oda Paccy. Ni indirimbo irimo imbyino yitwa KORE. Yiganjemo ubutumwa bw’abanyabirori ndetse iri mu njyana zigezweho. Yakorewe muri Bigtown Record.

Amajwi yayo yakozwe na Beat killer mu gihe amashusho yatunganyijwe na Kingjay Stamina. Javanix asanzwe abarizwa muri Label ya The Nix entertainment.

Uyu musore akorera umuziki mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Rusizi. Yavutse mu 1995.

Ibiganza

Ni indirimbo y’umuraperi Fireman umaze iminsi arembye kubera uburwayi bwatumye anashyirwa mu bitaro. Yasohotse mu gihe byahwihwiswaga ko ari gukorana na Homiez Label Music ya Mbarushimana Alphonse.

Iyi label ifite studio y’umuziki, izajya inamufasha mu bindi bikorwa birimo gufata amashusho, kumushakira akazi ndetse no kumenyekanisha ibikorwa bye.

Muri iyi ndirimbo nshya, Fireman aba ameze nk’uhanura abakiri bato ibyo amaze kubona ku Isi, ababwira ko bigoye ku Isi kubona umuntu wuzuye ubumuntu.

Abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana nabo basoje icyumweru mu munezero

Intama

Iyi ndirimbo yitwa ‘Intama’ ni iy’umukozi w’Imana Pastor Jean De Dieu ukorera umurimo w’Imana muri Communauté Pierre Vivante, ikaba ari nayo ndirimbo ye ya mbere.

Igitekerezo cyo kuyikora cyaje bitewe n’agahinda avuga ko bibangamiye umurimo w’Imana muri ibi bihe.

Yabwiye IGIHE ati “Birababaje kubona no mu nzu y’Imana abashakanye bari gutandukana kandi ugasanga ikibyihishe inyuma harimo uruhare rw’abayobozi b’amatorero. Ugasanga ngo umukozi w’Imana runaka yigaruriye umugore cyangwa umugabo w’abandi. Abakobwa baraterwa inda n’ababayobora mu nsengero.”

Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, ni ubwo guhwitura abashumba bagaragaraho iyi myitwarire idakwiriye abakozi b’Imana.

Ndagushima Mana

Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise ’Ndagushima Mana’ ikubiyemo ishimwe rye ku Mana yamwongereye iminsi yo kubaho dore ko yayisohoye ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko, tariki 17 Nzeri.

Amajwi n’amashusho by’iyi ndirimbo byakozwe na Ishusho Studio.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bugezweho bwa ’Live Recording’, yumvikanamo umuziki utuje uryoheye amatwi.

Sindohoka

Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi batandukanye bakomeye mu muziki wo guhimbaza Imana. Irimo Aimé Uwimana, Patient Bizimana, James na Daniella, Serge Iyamuremye, Gaby Kamanzi, Prosper Nkomezi, Tonzi, Papi Clever, Murava Annette, Diana Kamugisha, René Patrick n’abandi.

Ihuriyemo abahanzi bo mu itsinda ryitwa All Gospel Today rihuriramo abahanzi batandukany b’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, ababwirizabutumwa, abanyamakuru n’abandi.

Muri ibi bihe bya Covid-19 bose batekereje ko byaba byiza batanze umusanzu wabo mu gukangurira ababakurikira kwirinda iki cyorezo.

Mu Ijuru imbere y’Imana

Ni indirimbo yasubiwemo n’umunyamakuru Byishimo Espoir usanzwe umenyerewe kuri Radio Authentique ya Zion Temple, ivugira kuri 92.8 FM. Uyu musore asanzwe abifatanye no gukora muzika ihimbaza Imana.

Indirimbo yashyize hanze ni iyo mu gitabo izwi nka "Mu Ijuru imbere y’Imana" , akaba yarayikoranye na bamwe mu bakobwa b’abanyempano aribo Fofo uririmba muri Gisubizo Ministries ndetse na Merci.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .