Indirimbo ‘Ntiza’ yashowemo miliyoni 11 Frw, yasembuye ibitekerezo by’abakoresha Twitter

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Gicurasi 2020 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter, bakomeje kugaragaza ko guhagarika ko indirimbo ‘Ntiza’ ya Mr Kagame na Bruce Melodie, icurangwa ku maradiyo, televiziyo n’ahandi hose atari wo muti kuko n’ubundi indirimbo z’abanyamahanga zirirwa zicurangwa mu bitangazamakuru kandi zirimo amagambo mabi.

‘Ntiza’ yagiye hanze ku wa 14 Gicurasi ivugisha benshi bitewe n’amagambo amwe arimo yibajijweho bamwe ntibatinye kwemeza ko aganisha ku gutera akabariro.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Madebeats, mu gihe amashusho yafashwe na Kenny muri Zoom Production; uyu asanzwe ariwe ukora amashusho y’indirimbo z’umuhanzi Diamond Platnumz.

Ni indirimbo iri mu njyana ya Afrobeat, kandi ikaba iryoheye amatwi mu buryo umudiho wayo ukozemo ariko byagera ku magambo arimo abantu bamwe bagatangira kuvuga ko ‘bayakemanga’.

Nyuma y’iminsi mike igiye hanze IGIHE yamenye amakuru ko nyuma y’isohoka ry’iyi ndirimbo Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco, RALC yateranye ikiga ku kibazo cy’ibihangano byiganjemo amagambo nyandagazi bikomeje kuba byinshi.

Nyuma yo gusuzuma iki kibazo bivugwa ko hakozwe raporo igomba gushyikirizwa Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco ndetse ibikubiyemo bikaba ari ugusaba ko iyi Minisiteri ifata ingamba zo guhagarika iyi ndirimbo.

Ubuyobozi bwa RALC mu kiganiro na IGIHE ntabwo bwigeze bwerura ngo buyemeze nubwo bahamya ko bamaganira kure ibihangano byangiza umuco w’abanyarwanda.

Umuyobozi muri RALC yavuze ko abahanzi kenshi babikora bashaka kwigarurira urubyiruko ariko ku bwe asanga hari uburyo bundi babigaruriramo bitabaye ngombwa ko bakoresha amagambo nyandagazi.

Ntabwo naririmbye ibishegu…

Mu nyikirizo ya ‘Ntiza’ Bruce Melodie aragira ati “Ntiza nanjye numveho… ngirira imbabazi mpuheho kuko nanjye singitereta.”

Mu bitero hari icyo Mr Kagame avuga ati “…baby nagukora ahantu nakora ahantu, nakuzengereza cyane ukajya unkumbura nanjye, ariko rimwe usanze mfitemo high zanjye ntiwabasha gutaha, mukobwa uri igitangaza nagucanganya ukaremba ubishaka utabishaka uzi icyo bita urukundo… abahungu b’i Kigali bagufashe nk’umurimbo.”

Mu kindi gitero cya Bruce Melodie avuga ko ubundi akijijwe ari uko umubiri uryana, gusa akivuga imyato abwira uwo mukobwa ko ‘umuzigo w’icyamamare ubaze abawuzi sinjya nsondeka’.

Mr Kagame mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko nta bishegu birimo, ahubwo abantu biha ibisobanuro bw’ibyo baba bashaka kumva kandi mu by’ukuri atari ko biri.

Ati “Hariho ikibazo cy’uko abantu bo ubwabo biha ibisobanuro by’indirimbo bihabanye n’ibyo ny’irigihangano yayitanzeho. Mbibutsa ko nta n’amagambo twahawe tugomba gukoresha n’ayo tutakoresha. ‘Rwagihuta’, ‘Mama Munyana’, ‘Kanjogera’ n’izindi nkazo se si indirimbo nziza?”

Yongeyeho ati “Njye mu ndirimbo nashakaga kugaragaza umuhungu utereta umukobwa adaciye ku ruhande ahubwo amubwira ikimugenza ko ari urukundo, atari wa wundi wirirwa aca amarenga yandika ubutumwa bugufi cyangwa ahamagara umukobwa buri kanya.”

Bamwe bati “kuyihagarika byaba ari ukurenganya umuhanzi!”

Abantu batandukanye biganjemo abanyamakuru batandukanye baba hafi y’imyidagaduro bagaragaje ukutishimira icyemezo cy’uko iyi ndirimbo ishobora guhagarikwa kubera irimo ibishegu.

Nka Aissa Cyiza yanditse kuri Twitter, ati “Mbyutse mu gitondo ntekereza kuri conflit des Generations iriho kuri ubu. Bamwe ngo kera nibwo mwaririmbaga ibishegu n’ibishitani, abandi nabo abana b’ubu muririmba ibishegu. RALC iyi ntambara izarangira ryari? Iyi ndirimbo ya Mr Kagame ni ibishegu ugereranyije n’iyihe?”.

Mu bitekerezo byashyizwe kuri iyi nyandiko ya Cyiza benshi bagaragaje ko abahanzi b’ubu basigaye bakabya bakaririmba amagambo nta kuzimiza mu gihe abandi bavuze ko n’abakera nta wazimizaga.

Umunyamakuru Ernesto Ugeziwe wakoreye RBA ubu wagiye gukomeza itangazamakuru, we yavuze ko umuhanzi akwiriye kugira uburenganzira bwo kuririmba icyo ashaka nta nkomyi.

Robert McKenna Cyubahiro nawe ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yagaragaje ko guhagarika iyi ndirimbo byaba ari icyemezo kitari cyo ahubwo yaba ari myumvire.

Ati “Iyo uhagaritse indirimbo y’umunyarwanda ngo irimo ibishegu ejo ugatumira umunyamahanga akaririmba ibishegu muri Kigali Arena akaririmba mu Gifaransa cyangwa Incyongereza abana bawe bumva uba wumva nta kibazo? Ikibazo cy’imyumvire nacyo gihinduke rwose kandi ibibazo by’umuco tubirebere mu buryo bwagutse tureke kureba umuziki gusa hanyuma abafite inshingano kureberera abahanzi bacu babafashe guhanga ibyubaka Umuryango nyarwanda muri rusange.”

Uyu musore nawe igitekerezo cye cyasembuye ibyiyumviro bya benshi bakomeje gushimangira ko nta nka aba basore baciye amabere abandi bakavuga ko babuzemo kuzimiza.
Umunyamakuru Eddie Nsabimana w’imyidagaduro kuri The New Times, mu gitekerezo yatanze nawe kuri iyi ndirimbo yagaragaje ko Bruce Melodie yamubwiye ko iyi ndirimbo iramutse ihagaritswe byaba ari igihombo kivanze n’akarengane.

Ati “N’ubwo indirimbo ‘Ntiza’ ya Bruce Melodie na Mr Kagame itakiriwe neza kubera ubutumwa burimo benshi babona ko buhabanye n’umuco nyarwanda, Melodie we asanga iramutse ihagaritswe cyaba ari igihombo kivanze n’akarengane gakomeye kubera amafaranga yashoweho.”

Kuri ubu butumwa hatanzweho ibitekerezo bitandukanye naho nka Janvier Popote agira ati “Njye nibaza impamvu umuco wacitse mu nguni hafi ya zose z’ubuzima bw’igihugu tukaba dushaka kuwusigarana mu muziki gusa nk’aho umuziki ari wo nkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu.”

Uretse ibi bitekerezo mu mashakiro ya Twitter ugiyemo ukandikamo Mr Kagame, Bruce Melodie cyangwa se Ntiza uhita ubona ibindi bitekerezo byinshi bivuga kuri iyi ndirimbo yatumye yavugishije benshi.

Indirimbo yarampenze

Ubundi ntabwo usanga abahanzi benshi mu Rwanda bafata indege bakajya hanze y’u Rwanda gufatirayo amashusho kuko bitwara amafaranga menshi, by’akarusho n’ababikoze ntabwo bapfa kwisukira umuntu ukora amashusho y’indirimbo ya Diamond Platnumz.

Mr Kagame we avuga ko yahisemo kujya muri Tanzania kujya gufatirayo amashusho y’indirimbo ye na Melodie yashakaga gukora ibintu byiza kandi biri ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Indirimbo yose yantwaye $12 000 (11,220,000 Frw). Urumva ko atari amafaranga make, rero iyo numvise abantu bavuga ngo indirimbo ihagaraikwe numva byaba ari ugutesha agaciro imbaraga nakoresheje ngo mpe abakunzi b’umuziki ikintu gishyitse.”

“Ayo magambo bavuga se ngo ni urukozasoni ko batumira Diamond akaza akayaririmba mu bitaramo inaha, cyangwa ko amaradiyo na za televiziyo zirirwa zimucuranga we n’abandi banyamahanga baririmba indirimbo amagambo aganisha ku gutera akabariro, tuvuze ko se abanyarwanda bumva ikinyarwanda gusa?”

Uyu muhanzi yavuze ko P Square batumiwe bakaza kuririmbira abanyarwanda ‘Do me’ kandi irimo amagambo atoroshye, Diamond Platnumz akaza mu Rwanda nawe akaririmba indirimbo zirimo ‘Kwangwaru’ nayo irimo iri muri uwo mujyo, akibaza impamvu abanyarwanda bo bakumva ko hari indirimbo zahagarikwa.

Hari amakuru avuga ko iyi ndirimbo hari igitangazamakuru kimwe cyo mu Rwanda cyavuze ko kitazongera kuyicuranga amagambo arimo ahonyora umuco ndetse n’amashusho yayo akaba yamamaza ubusambanyi, gusa ngo ibindi bihangano by’uyu muhanzi byo kizajya kibicuranga.

Reba ‘Ntiza’ indirimbo ikomeje kuvugisha benshi

Mr Kagame na Bruce Melodie bahuriye mu ndirimbo itari kuvugwaho rumwe muri iki gihe
Mr Kagame avuga ko iyi ndirimbo bayishoyemo akayabo ku buryo ihagaritswe byaba ari igihombo gikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .