Indirimbo “Ntiza” ya Mr Kagame na Bruce Melodie ishobora guhagarikwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Gicurasi 2020 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi mike Mr Kagame na Bruce Melodie basohoye indirimbo “Ntiza” itaravuzweho rumwe kuri ubu amakuru mashya ari kuyivugwaho ni uko ishobora guhagarikwa.

Mu makuru IGIHE ifite ni uko nyuma y’isohoka ry’iyi ndirimbo Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco, RALC yateranye ikiga ku kibazo cy’ibihangano byiganjemo amagambo nyandagazi bikomeje kuba byinshi.

Nyuma yo gusuzuma iki kibazo bivugwa ko hakozwe raporo igomba gushyikirizwa Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco ndetse ibikubiyemo bikaba ari ugusaba ko iyi Minisiteri ifata ingamba zo guhagarika iyi ndirimbo.

Icyakora nubwo ayo makuru ahari abivuga gutyo, ubuyobozi bwa RALC mu kiganiro na IGIHE ntabwo bwigeze bwerura ngo buyemeze nubwo bahamya ko bamaganira kure ibihangano byangiza umuco w’abanyarwanda.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Ururimi muri RALC, Modeste Nsanzabaganwa yavuze ko basaba abahanzi guhanga ibintu bifitiye akamaro umuryango nyarwanda aho guhanga ibidafite icyo bibamariye.

Ati “Biriya biharaje ntacyo byigisha abantu, ntacyo bibungura cyangwa ngo bibubake, abahanzi bamenye ko ari abantu bubaka Igihugu. Turabirwanya bikomeye kuko nta wabishyigikira.”

Uyu muyobozi muri RALC yavuze ko abahanzi kenshi babikora bashaka kwigarurira urubyiruko ariko kubwe asanga hari uburyo bundi babigaruriramo bitabaye ngombwa ko bakoresha amagambo nyandagazi.

Nsanzabaganwa yavuze ko ibi bikomeje byagira ingaruka ku muryango nyarwanda.

Ati “Bikomeje byagira ingaruka ku muryango nyarwanda, wenda ni ibintu basakuma iyo hanze ariko bakeneye kubireka kuko byasenya igihugu.”

Yavuze kandi ko bagerageza kugira inama abahanzi baguye muri uyu mutego gusa ngo uzananirana haziyambazwa amategeko.

Ati “Ntiduhwema kuganira nabo nubwo bidusaba guhozaho. Abo twahuye bagiye bahinduka ariko nanone uzatunanira nawe tuziyambaza izindi nzego kuko bakwiye kumenya ko hariho amategeko ngengamyitwarire.”

Uyu muyobozi yirinze kugaruka indirimbo ku yindi mu zo banenze ariko avuga ko izagiye zisohoka zose bagerageje kuvugana na ba nyirazo kandi afite icyizere ko bumvise impanuro bahawe.

Ibi RALC ibigarutseho mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara umubare w’abatishimiye indirimbo ziri gusohoka muri iki gihe zikubiyemo amagambo y’urukozasoni.

Mu ndirimbo z’urukundo ubusanzwe insanganyamatsiko ikunze kuvugwaho n’abahanzi batandukanye ahanini ni urukundo hagati y’umukobwa n’umuhungu, kuva ku gusaba ubucuti, guhana amasezerano, gutandukana n’ibindi.

Iyi nganzo y’imitoma, isa n’aho itakigezweho muri iyi minsi, ahubwo urukundo baririmba ni uruganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Ni ibintu bitakundaga kuririmbwaho mu bihe byashize, ariko muri iyi minsi bikomeje gufata indi ntera kuko indirimbo zamamaza ibi bikorwa zikomeje kwiyongera umunsi ku wundi.

Indirimbo "Ntiza" ya Bruce Melodie na Mr Kagame ishobora guhagarikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .