00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo nshya zagufasha kuryoherwa muri iyi Weekend

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 10 September 2022 saa 05:24
Yasuwe :

Mu mpera za buri Cyumweru IGIHE yiyemeje gukora urutonde rw’indirimbo zitandukanye nshya z’abahanzi nyarwanda.

Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru.

Hashtag ya Christopher Muneza

Ni indirimbo yasohotse ku wa 08 Nzeri 2022 ikorwa na Producer Element inozwa na Bob Pro , yanditswe na Christopher Muneza afatanyije n’abarimo Junior Rumaga na Jules Hirwa, amashusho yayo yatungunyijwe na Munezero Jean Chrétien ari kumwe n’itsinda rya Uniquo Creations.

Urabinyegeza ya Bruce Melodie

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie nyuma yo kuva mu gihugu cy’u Burundi akigera i Kigali ku wa 09 Nzeri yahise amurikira abakunzi be indirimbo ishima Imana, avuga ko ishingiye ku nkuru mpamo igaruka ku bihe by’umwijima yanyuzemo vuba aha, kaba ari isengesho yasenze igihe yari afungiye mu Burundi.

Iyi ndirimbo yatuye abafana be n’abakunzi amajwi yayo yatunganyijwe na Madebeats

Bad ya Ariel Wayz

Iyi ndirimbo y’umuhanzikazi Ariel Wayz yasohotse ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko ku wa 09 Nzeri iza ari yo ifite amashusho mu ndirimbo esheshatu ziri kuri E.P (Extended Play) yise ‘Touch the Sky.

Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Santana Sauce inozwa na Bob Pro, amashusho yayo yakozwe na Nkotanyi Frery, abifashwamo na Pacific K , 2saint, Boy Chopper na Possible.

Tamu ya Clemy

Iyi ni indirimbo y’umuhanzikazi Clemy witegura no kumurika album nshya mu minsi iri imbere , muri iki cyumweru yakoze mu nganzo akora indirimbo yise Tamu, yanditswe na Arafat Ngabo, amajwi yayo yatunganyijwe na Michou Pro akazi yafashijwemo na Yang P beats.

Ikibasumba ya Massamba Intore

Umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda cyane cyane mu njyana gakondo, Massamba Intore, yashyize ahagaragara indirimbo nshya y’Urukundo.

Yayiherekesheje amagambo agira ati “ Nyamuneka mujye Mukunda, Mukundwakaze maze mubibwire uwabarusenderejemo rwose muti Ndanyuzwe. Iyo ugabiwe ukura ubwatsi, iyo ukowe inka nziza, uzivuga amazina bakamenya uko zitwa ari byo bita (Amahamba)”.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Madebeats, amashusho yayo akorwa na Charlotte H.Tran.

Quality ya Kenny Sol na Double Jay

Muri iki cyumweru umuhanzi Kenny Sol uri mu bagezweho muri iyi minsi, yamurikiye abakunzi be indirimbo nshya yise ’Quality’ yakoranye n’umusore ugezweho Double Jay nawe uri mu bahanzi bagezweho mu Burundi.

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Element, asozwa na Bob Pro amashushio yayo yatunganyajiwe na Akram Ihaji.

Ok ya Li john na Marina

Iradukunda Jean Aimé Li-john umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo akaba n’umuhanzi, yahuje imbaraga n’umuhanzikazi Marina mu ndirimbo nshya bise ‘Ok’.

Amashusho yayo yayobowe na Clovis afatanyije na Chid, Akram Ihaji, Possible, 2saint na James Rooneyy, amajwi yayo yatunganyijwe na Li john arangizwa na Crazy Mix bayikorera muri Storykast Records.

Inshuti Yanjye By Yverry

Muri iki cyumweru dusoza umuhanzi Yverry yifashishije umugore we Uwase Vanessa mu mashusho y’indirimbo agaragaramo atwite imfura yabo.

Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’iminsi mike bibarutse imfura yabo. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yafashwe, akanatunganywa na Xo ye Native.

Iyi ndirimbo Yverry ayisohoye nyuma yo gushinga sosiyete ye nshya yise ’Native’ ikora ibijyanye n’indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho ndetse ikanafata amafoto.

Kigali ya Nel Ngabo

Umuhanzi Byangabo Cyusa Nelson umaze kubaka izina nka Nel Ngabo uri kubarizwa mu gihugu cya Canada aho afite ibitaramo bitandukanye harimo n’ibyo azahuriramo na The Ben , yahaye abakunzi b’umuziki nyarwanda indirimbo nshya yise Kigali.

Ni indirimbo igaruka ku butumwa bukangurira abantu kureka amashyari n’imitima mibi buri wese akishakishiriza ku giti cye.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Ishimwe K Clement muri Kina Music isozwa na Bob Pro, amashusho yayo akorwa Gad.

Ntunkinishe ya Mani Martin na Bushali

Muri iki cyumweru umuhanzi Mani Martin yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ntunkinishe’ yakoranye na Bushali yigeze gutoza muri korali. Amashusho yayo yatunganyijwe na Director Suidick (umuvandimwe wa Niz Beat), amajwi atunganywa na The major.

Martin avuga ko muri iyi ndirimbo baririmbye bumvikanisha ko nta muntu ugomba gutega undi iminsi kuko iminsi ya buri wese imenywa na nyir’ibiremwa ari nawe nyir’ibihe.

Kamatari ya Racine

Muri iki cyumweru umuraperi Racine yamurikiye abakunzi b’umuziki nyarwanda album yise “Rwa hip hop “ iriho indirimbo 13 yasohotse ku wa 09 Nzeri 2022.

Iyi ndirimbo niyo yasohokanye n’amashusho yayo. Amajwi yayo yatunganyijwe na Logic hit, amashusho yayo akorwa na Nyamurasa akazi yafashizwemo na Salvator , Nyamu Crea , Alasa Gold, Muhire Visuals na Ninjye possible.

Bodidi ya Babo

Umuhanzikazi Teta Barbara ukoresha izina rya ’Babo’ yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Bodidi’ yafatiye mu Bubiligi, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Sean brizz beats afatanyije Pastor P, Amashusho akorwa Julien Bmizzo.

Yuda ya Yvan Muziki

Umuhanzi Yvan Muzik muri iki cyumweru yakoze indirimbo yise ‘Yuda’ igaruka ku cyizere gike asigaye abona mu bantu. Mu buryo bw’amajwi iyi yakozwe na Producer Ayo Rush amashusho akorwa na Gir Benjamin.

Bikaze ya B Threy

Muri iki cyumweru dusoza umuraperi B.Threy, yahaye abakunzi be amashusho y’indirimbo ye ’Bikaze’ iri mu njyana ya Drill ni indirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Ehlers afashwa na Dizo Last, amashusho yayo akorwa na Eazy Cut, Oscardos Oscar, Dir. Wade & Sinta bayoborwa na B-Threy

Kuki ya Mr Ozz B, Nicky Dimpoz na Mr Blue

Ku wa 08 Nzeri 2022 Mr Ozzyb afatanyije na Nick Dimpoz umenyerewe muri sinema nyarwanda, ndetse na Mr Blue, icyamamare mu muziki wo muri Afurika cyane cyane iwabo muri Tanzania, bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise ’Kuki’.

Amshusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Samy Switch, amajwi atunganywa na Lizer Classic.

Intwali ya Djihad

Uzabakiriho Cyprien Djihad wamamaye nka ’Djihad’ yashyize hanze indirimbo nshya ikangurira abantu kugira kwihangana n’Ubutwari.

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bushimira abantu bahura n’ibibazo ariko bagakomeza kwihangana bagahangana na byo, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Sano Panda afatanyije na MuzzBeats , yandikwa na Blaze Yumba Boy.

Inyogo Yawe ya Nziza Theos

Iyi ndirimbo ni uyu musore umaze kumenyerwa mu ndirimbo zirahariye zikoresha imvugo zigezweho mu rubyiruko nka ‘Harahiye’ , “Nta myaka Ijana” ariko atanga ubutumwa bwiza buganisha ku Mana.

Muri iki cyumweru Nziza Theos afatanyije n’itsinda rye bakoze mu mihogo bazana igihangano bise ‘Inyogo yawe’

Umuriro Urotsa ya Theo Bose Babireba

Ku bakunda indirimbo z’agakiza zibafasha gusirimba muri iki cyumweru Theo Bosebabireba yabazaniye indirimbo nshya yise "Umuriro Urotsa" yatunganyijwe na Master P.

Theo Bosebabireba kuri ubu ubarizwa i Burundi mu biterane bigera kuri bitatu yatumiwemo, ategerejwe no muri Mozambique muri Nzeri mu giterane cyateguwe na Prophet Eric Uwayesu.

Postinga ya Muchomante

Iyi ni indirimbo y’umuhanzikazi Muchomante yakozwe n’uwiyise Urumiya Ku Mirishyo , amashusho yayo akorwa na Cedric Record Label muri The Sevanis Entertainment.

Hold You ya Tenzzi

Iyi ni indirimbo y’umusore uri kwigaragaza neza mu ruhando rwa muzika yise ‘Hold you’ amajwi yayo yatunganyijwe na Mantra Made ukorera muri Volt Music, amashusho yayo atunganywa na Alan Creation afatanyije na Ayo Merci .

Pride - JE T’AIME

Umusore uri kwitwara neza muri muzika, muri iki cyumweru yakoze mu nganzo akora indirimbo yise ‘Je t’aime’ , amajwi yayo yatunganyijwe na FM pro (Efeëh P) amashusho atunganywa na Alan creations.

Nkomeza ya NJ3 Justin na Keller

NJ3 Justin na Keller bahuje imbaraga bakorana indirimbo bise nkomeza basaba abakundana kujya bihanganirana bakabana hafi mu bihe byose, amajwi n’amashusho yayo yakozwe na Groc Og.

Nshima aha ( njima aha ) ya Kodo Cartoon

Iyi ni indirimbo y’umusore umenyerewe mu gutera urwenya Kodo Cartoon, muri iki cyumweru yikojeje mu nganzo aririmba iyo yise ‘Nshima aha’ yatunganyijwe na Timber Wise, amashusho yayo akorwa na Directo MT ukorera muri Big Himmies Music Entertainment.

TIKU ya Adwin Badih

Iyi ni indirimbo y’umusore Adwin Badih muri iki cyumweru yahaye abakunzi b’umuziki indirimbo yise ‘Tiku’ yatunganyijwe na Eyo Blue ikorerwa muri Rtc music.

Porofe ya K N E Rwanda

Iyi ni indirimbo y’umusore K.N.E ivuga ku nkuru y’ umusore wakunze umukobwa akanwanga we yikundira umwarimu wabo wigisha imibare, ni indirimbo yatunganyijwe na Bob Pro.

Ugira Neza ya Poly Turikumwe

Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Polycarpe Turikumwe (Poly Turikumwe) yashyize hanze indirimbo nshya yifashisha amagambo yanditse muri Zaburi 35:18 ‘Nzagushima mu iteraniro ryinshi, nzaguhimbariza mu bantu benshi.’

Amajwi yiyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Leon, amashusho yayo atunganywa na Herve Graphy .

Ineza y’Imana ya Zabron & Deborah

Itsinda Zabron & Deborah mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ryinjiranye mu muziki indirimbo "Ineza y’Imana"

Uraza ya El-shaddai choir

Iyi ni indirimbo ya korali El-shaddai yatangiye muri 2008 yo mu itorero Isoko Ibohora rikorera mu murenge wa Gisozi .

Iyi ndirimbo bise ’Uraza’ mu rwego rwo rwo gusobanurira abantu batandukanye ko iyo utakiye Yesu mu buzima ubwo aribwo bwose yaza kandi akagutabara.

Ni indirimbo baherekesheje amagambo yanditse muri Yesaya 65:24


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .