Muri uwo mujyo IGIHE yahisemo gusangiza abakunda umuziki w’ingeri zitandukanye indirimbo zabafasha muri izi mpera z’icyumweru mu gihe baba bari mu rugo cyangwa ahandi hantu hatandukanye, kugira ngo bazatangire ikindi bameze neza.
Ni indirimbo ziganjemo izasohotse mu cyumweru cyo #Kwibohora28.
Uyu mutima ya King James
King James umaze iminsi yibereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaboneyeho umwanya wo gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Uyu mutima’ iri kuri album ‘Ubushobozi’ yari aherutse gusohora.
Ni amashusho King James yafatiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iyi ikaba iya mbere asohoreye amashusho kuri album ye nshya.
Hinga amasaka ya Jules Sentore
Mu minsi mike ishize Jules Sentore yasohoye indirimbo ye ‘Hinga amasaka’ ikoze mu buryo bw’amajwi.
Iyi ndirimbo ni imwe mu za cyera zikunze kwifashishwa n’abahanzi batandukanye kimwe n’amatorero mu birori bitandukanye.
Jules Sentore uzwi cyane mu gukora umuziki gakondo, yahisemo kuyishyira muri studio ayikora mu buryo bugezweho.
Nubwo yayisohoye mu buryo bw’amajwi, Jules Sentore yavuze ko ageze kure imirimo yo gukora amashusho yayo azajya hanze mu minsi iri imbere.
Ka kana ya Daniel Ngarukiye
Daniel Ngarukiye wagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi yimukiye ku mugabane w’Uburayi mu Bufaransa, yatahanye indirimbo nshya yise ‘Ka kana’ yasohotse mbere y’umunsi umwe ngo agere i Kigali ku wa 8 Nyakanga 2022.
Kimbiliya ya La Rose na Gaby Kamanzi
La Rose usanzwe wibera ku mugabane w’u Burayi muri Norvège muri iyi minsi akaba ari mu biruhuko i Kigali, yaboneyeho umwanya wo gusohora indirimbo ye ‘Kimbiliya’ yakoranye na Gaby Kamanzi.
Ni indirimbo uyu muhanzikazi yasohoye mu gihe ari no mu bikorwa byo gutangiza umuryango we ufasha abatishoboye aho biteganyijwe ko mu minsi mike iri imbere asinyana amasezerano y’imikoranire n’ikigo AVEH Umurerwa kirera abana bafite ubumuga.
Nyash yahuje Afrique na Kataleya&Kandle
Itsinda ry’abahanzikazi bakunzwe muri Uganda Kataleya&Kandle ryasohoye indirimbo Nyash bakoranye na Afrique uri mu basore bagezweho mu Rwanda.
Ni indirimbo uyu musore aherutse kujya gukorera muri Uganda ndetse inafatirwayo amashusho, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Nessim mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Fayzo.
Fit ya 2 Saint na Juno Kizigenza
Ntwari Toussaint uzwi nka 2Saint mu muziki nyarwanda mu kuyobora no gutunganya amashusho anyura benshi, yatangiye gusohora indirimbo ziri kuri EP ye ya mbere igizwe n’indirimbo eshatu.
Izi ndirimbo zirimo iyo yakoranye na Mistaek ndetse na Papa Cyangwe zizajya hanze mu minsi mike iri imbere.
Mu Mutuku ya 2 For Trap
Itsinda rya ‘2 For Trap’ mu Karere ka Musanze ryasohoye indirimbo nshya bise ‘Mu mutuku’.
Iri tsinda ry’abaraperi babiri babarizwa mu Karere ka Musanze rifashwa bya hafi na TOP 5 Sai rigizwe n’abahanzi barimo Bakame na Pillaboy.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!