Indirimbo ’Igikobwa’ ya Rafiki yasubijwe kuri YouTube nyuma y’iminsi isibwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Ukwakira 2020 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Rafiki ari mu byishimo nyuma yuko indirimbo ye “Igikobwa” yari yasibwe ku rubuga rwa YouTube, yongeye kugarurwaho.

Nyuma y’iminsi ikabakaba ukwezi indirimbo “Igikobwa remix” isibwe ku rubuga rwa YouTube, yongeye kugarurwaho. Ibi ni bimwe mu byavuye mu myanzuro y’ubwumvikane bwabaye hagati ya Rafiki nyiri indirimbo, na Producer Jay P wari wayisibishije.

Umwe mu bantu bari muri komite y’Ihuriro ry’abahanzi ba muzika yagize ati ”Bo ubwabo bumvikanye ko indirimbo igomba gusubiraho, bagakomeza kuganira binyuze mu ihuriro. Byitezwe ko imikirize y’ikibazo cyabo igomba kurangira kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020.”

Yakomeje avuga ko nubwo indirimbo yasubijwe kuri YouTube, ikibazo kitakemutse.

Ati ”Nibyo barumvikanye, ariko kuri uyu wa Kane akanama nkemurampaka mu ishyirahamwe gakuriwe na Ishimwe Clement kazahura n’impande zombi, banafate ibyemezo bizashyirwa mu myanzuro.”

Ibi byabaye nyuma yuko Producer Jay P areze kuri YouTube, umuhanzi Rafiki, yashinjaga gusubiramo indirimbo Igikobwa atamusabye uburenganzira kandi nawe ayibufiteho.

Usibye kumuregera YouTube, Jay P yavugaga ko ari ikibazo agomba kugeza no muri RDB mu ishami rishizwe umutungo mu by’ubwenge, byanarimba bagakizwa n’inkiko.

Mbere y’izi nzira zose, Rafiki yahise arega Jay P mu ihuriro ry’abahanzi ba muzika, amushinja kumukurishiriza indirimbo kuri YouTube nyamara ntacyo amushinja.

Nguko uko ikibazo cyinjiye mu bahanzi baba aribo bacyinjiramo, ndetse amakuru ava imbere muri iri huriro ni uko bakigeze kure.

Reba hano indirimo ’Igikobwa’ yasubijwe kuri Youtube nyuma y’ukwezi ikuweho

Rafiki ari mu byishimo nyuma yuko indirimbo ye isubijwe kuri Youtube
Jay P ashinja Rafiki gusubiramo indirimbo Igikobwa atamusabye uburenganzira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .