Iri tsinda riri mu arambye mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu kuririmba cyane ko imyaka igiye kuba hafi 30.
Ni itsinda ryashinzwe mu 1994, kuri ubu rikaba rimaze gukorera muri studio album umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live.
Muri album zose bakoze, iri tsinda rifite zimwe mu ndirimbo z’ibihe byose zirimo Yesu Wena UnguMhlobo, Hallelujah Nkateko, Ndenzel’ Uncedo Hymn 377, Bhekani Ujehovah, Wenzile.
Amakuru ahari ahamya ko iri tsinda ry’abanyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana rizagera i Kigali rigizwe n’abantu barenga 45.
Ubuyobozi bwa Sion Communications bwabwiye IGIHE ko nubwo nta makuru menshi baratangaza kuri iki gitaramo, abantu bakwiye gutangira kwitegura kuramya no guhimbazanya Imana n’iri tsinda kimwe n’abahanzi b’Abanyarwanda bazatumira.
‘Joyous Celebration’ ni itsinda ry’abanyamuziki ryakoranye na Sony Music mbere y’uko mu 2021 batangira gukorana na Universal Music hamwe na Motown Gospel.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!