Iki gitaramo ‘Unconditional love live concert season 2’ kigiye kuba ku nshuro ya kabiri byitezwe ko kizaba ku wa 13 Nyakanga 2025 kikazabera muri Camp Kigali mu gihe Aime Uwimana ariwe muhanzi uzaba amufasha kuramya no guhimbaza Imana.
Bosco Nshuti ukunzwe mu ndirimbo yaherukaga gukora igitaramo nk’iki ku wa 30 Ukwakira 2022 muri Camp Kigali.
Ni igitaramo cyakurikiwe n’ubukwe bwe na Vanessa Tumushime, bwabaye kuwa 19 Ugushyingo 2022.
Mu kiganiro na IGIHE, Bosco Nshuti yavuze ko kuba agiye gukora iki gitaramo ku nshuro ya kabiri bimuha icyizere cyo kugikora neza cyane ko nk’aho bitagenze neza amakosa yabaye bayabonye kandi atakongera gusubira.
Ati "Ni igitaramo kigiye kuba bwa kabiri, ibyaba bitaragenze neza bwa mbere ni umwanya mwiza wo kubikosora, ntekereza ko buri muntu wese azataha ameze neza."
Bosco Nshuti yatangiye gukora indirimbo ku giti cye mu 2015 aho yakoze indirimbo zirimo ‘Wuzuye ibambe’, ‘Uba mu bwihisho’, ‘Umusaraba’ hamwe na ‘Ibyo ntunze’ yamenyekanye cyane itangira kumufungurira imiryango yo gutumirwa.
Mu myaka amaze mu muziki, Bosco Nshuti afite album eshatu ‘Ibyo Ntunze’, ‘Umutima’, ‘Ni muri Yesu’ n’indi ya kane agiye gushyira hanze yitwa ‘Ndahiriwe’.
Muri izi album zose, twararanganyijemo amaso tubahitiramo indirimbo eshanu z’ibihe byose z’uyu muhanzi witegura kwizihiza imyaka icumi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bosco Nshuti yavuze ko inshuro nyinshi yandika indirimbo agendeye ku ijambo ry’Imana.
Ni Muri Yesu
Iyi ni indirimbo Bosco Nshuti ahamya ko yakuye mu gitaro cya kabiri cy’Abakorinto 5:21, aho bagira bati “Kuko utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana.”
Yanyuzeho
Yanyuzeho yo Bosco Nshuti ahamya ko ari indirimbo yakomotse ku nkuru yasomye y’umuntu wahuye nabambuzi bakamugirira nabi, abatambyi n’abanditsi bakamucaho ntihagire n’umwe umwitaho ariko umusamariya ushushanya Yesu yamunyuraho akamugirira impuhwe.
Ibyo ntunze
Bosco Nshuti avuga ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo ari ubutumwa yashakaga kwihera Imana ayishimira ku byo afite byose, ndetse anayibutsa ko nta na kimwe atunze itamuhaye.
Ku rundi ruhande Bosco Nshuti, yibutsaga Imana ko uretse ibyo atunze nawe ubwe nawe ari umwana wayo anayishimira kuri byose.
Nzamuzura
Nzamura ni indirimbo Bosco Nshuti yasohoye mu 2021, iyi akaba avuga ko yayanditse ayikomoye mu gitabo cya Yohana 6:40, ahagira hati “Kuko icyo Data ashaka ari ukugira ngo umuntu wese witegereza umwana akamwizera, ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w imperuka."
Numvise
Bosco Nshuti avuga ko iyi ndirimbo yayanditse biturutse ku bwe bwuko yakiriye umwami Yesu,n’uko yahise ahinduka mu buzima bwe cyane ko kuva yakizwa yahise yumva amahoro atari yarigeze abona mu buzima bwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!