Indirimbo 53 zikunzwe na Barack Obama zagaragayemo iz’abahanzi b’abanyafurika bane

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 18 Kanama 2020 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Birasanzwe ko Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 44 w’iki gihugu cy’igihangange cyangwa se umugore we Michelle Obama, bashyira hanze urutonde rw’indirimbo bakunze bitewe n’ibihe abantu barimo.

Usanga hari igihe mu mpera z’umwaka, umwe ashyira hanze urutonde rujyanye n’indirimbo zamushimije cyangwa se akaba yashyira hanze indirimbo zamushimishije mu gihe cy’impeshyi, izo yifashisha akora imyitozo ngororamubiri n’ibindi.

Nko mu Ukuboza umwaka ushize Barack Obama yashyize hanze urutonde rw’indirimbo yakunze, mu mwaka wa 2019 zirimo n’iz’Abanyafurika nk’iya Burna Boy na Rema bo muri Nigeria ndetse na Angélique Kidjo wo muri Bénin.

No muri Mutarama 2020, umufasha we Michelle Obama, yashyize hanze urutonde rw’indirimbo yifashisha akora imyitozo ngororamubiri mu 2020 zari zirimo indirimbo ya Burna Boy yise ‘My Money, My Baby’ mu gihe indi y’Umunyafurika yagaragaho ari iyitwa Joanna (Drogba) ya Afro B ukomoka muri Côte d’Ivoire ariko uba mu Bwongereza.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 17 Kanama 2020 nabwo Barack Obama, yashyize hanze urutonde rw’indirimbo ziri kumugera ku nzoka muri iki gihe cy’impeshyi.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, ati “Mu mezi make ashize, nafashe umwanya munini numva umuziki hamwe n’abagize umuryango wanjye. Nashakaga kubasangiza zimwe mu ndirimbo ziri kudufasha kugubwa neza muri iyi mpeshyi […]”

Mu rutonde rurerure yakoze rugizwe n’indirimbo 53, hagaragayemo iz’abahanzi b’Abanyafurika nka Davido, Wizkid na Burna Boy bo muri Nigeria; Shatta Wale wo muri Ghana.

Davido agaragara kuri uru rutonde mu yitwa “Know your worth” yasubiyemo na Khalid, Disclosure na Tems, Wizkid ari mu yitwa “Smile” yahuriyemo na H.E.R.

Burna Boy ari mu yitwa “Be honest” afatanyije na Jorja Smith, naho Shatta Wale ari mu yitwa” Already” yakoranye na Beyoncé n’itsinda rya Major Lazer rifite inkomoko muri Jamaica.

Kuri uru rutonde hariho izindi ndirimbo nyinshi zirimo nka ‘Work’ ya Rihanna na Drake, ‘Blue World’ ya Mac Miller, ‘My Future’ ya Billie Eilish, ‘Don’t walk away’ ya John Legend na Koffee n’izindi.

Umwaka ushize mu ndirimbo yari yavuze ko akunze mu mpera zawo zari zirimo iz’Abanyafurika nk’iya Burna Boy yitwa ‘Anybody’ yagiye hanze muri Kamena 2019 n’iya Divine Ikubor [Rema] iriho ni iyo yise ‘Iron Man’ yagiye hanze muri Werurwe 2019.

Iy’umuhanzikazi Angélique Kidjo yari ikunzwe na Obama icyo gihe ni iyitwa ‘La Vida Es Un Carnaval (Rollo Tomasi)’ yasubiyemo.

Obama yabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse ni we mwirabura wa mbere ufite inkomoko ku mugabane wa Afurika. Yayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017.

Indirimbo zigwa ku mutima wa Barack Obama


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .