Indirimbo 15 zihariye umwaka wa 2020

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Ukuboza 2020 saa 04:29
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda yaragize ati sinjye wahera! Ubu benshi bari kubyinira ku rukoma bishimira ko umwaka wa 2020 urangiye nyuma y’ibizazane byawubayemo by’icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka ku buzima bwa buri wese ku Isi yose.

Mu gusoza uyu mwaka, IGIHE yifuje gukusanya indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane mu 2020 mu gihe twinjira mu 2021. Twifashishije imbuga nkoranyambaga, hakozwe itora abantu bitewe n’indirimbo bakunze bagenda bavuga izo bumva zaza muri 15 zakunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

Mu bitekerezo 121 byo kuri Instagram muri 119 byahawe agaciro nibura indirimbo saa Moya ya Bruce Melodie, Nahawe Ijambo ya Dorcas na Vestine , Igare ya Mico The Best ndetse na Micro ya Davis D zatowe ku kigero cyo hejuru kurusha izindi. Mu gihe izindi zagiye zitorwa mu buryo bworoheje ugereranyije n’izi.

Mu bitekerezo 241 bya Facebook , muri 228 byahawe agaciro Dusuma ya Meddy, Nahawe Ijambo ya Dorcas na Vestine ndetse na Micro ya Davis D na Saa Moya ya Bruce Melodie nizo zatowe cyane.

Naho mu bitekerezo 215 byatanzwe kuri Twitter , muri 205 byahawe agaciro, ntabwo abantu bagiye kure y’abatoye kuri izi zindi mbuga nkoranyambaga.

IGIHE yifashishije iri tora yakoze urutonde rw’indirimbo zakunzwe mu 2020. Uko izi ndirimbo zitondetse n’ubwo bigendeye kuri iri tora, ariko muri rusange ntabwo iya mbere bivuze ko ariyo ya mbere.

Zoli

Iyi ndirimbo yagiye hanze muri Nyakanga uyu mwaka. Yishimiwe bikomeye n’abiganjemo urubyiruko. Ishushanya umuhungu wakunze umukobwa ariko we atamukunda ahubwo yikundira akandi gasore yise ‘amafuti’.

Ijya hanze, Nel Ngabo yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo bayanditse mu gihe cya Guma mu rugo ubwo babaga kwa Ishimwe Clement ureberera inyungu inzu ya Kina Music uyu musore abarizwamo.

Ati “Ni indirimbo twakoze mu gihe cya guma mu rugo. Ni Clement wayanditse dufatanyije. Igitekerezo cyo kuyikora cyaje numvishe beat yari amaze gukora.”
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ishimwe Clement mu gihe amashusho yafashwe na Meddy Saleh.

Nahawe Ijambo

Iyi ndirimbo ni iya Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas. Ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, biyemeje kuririmbira Imana mu myaka y’ubuto bwabo kugeza imvi zibaye uruyenzi.

Mu Ukwakira nibwo bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise ‘Nahawe Ijambo’, irimo ubutumwa buvuga ku muntu wahuye n’ibigeragezo ariko akaza gutabarwa n’Imana, akaba ayishima mu buryo bukomeye.

Iyi ndirimbo yabo yarakunzwe cyane ku buryo kugeza ubu imaze kugira abayirebye kuri Youtube barenga miliyoni. Mu itora ryo kuri IGIHE iri mu ndirimbo abantu bavugaga cyane bemeza ko itagomba kubura mu rutonde rw’indirimbo zakunzwe cyane mu 2020.

Igare

Iyi ndirimbo ya Mico The Best yagiye hanze muri Kamena uyu mwaka. Yarakunzwe karahava kubera umudiho urimo ndetse n’uburyo iririmbyemo byanyuze benshi.
Ariko, bamwe bayishyize mu zo bagiye bagiraho amakenga bavuga ko zaba zirimo amagambo y’ibishegu.

Ubigenza Ute ?

Iyi ndirimbo yitwa ‘Ubigenza ute?’ ni iy’umusore witwa Bosco Niyo ufite ubuhanga budasanzwe mu kuririmba no gucuranga kandi afite ubumuga bwo kutabona. Yagiye hanze muri Mutarama uyu mwaka, ariyo ye ya mbere akoze.

Ikijya hanze yabyukije amarangamutima kuri benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga, irakundwa karahava ku buryo n’uyu munsi hari abatarayirambirwa kandi imaze umwaka.

Uyu musore wayihimbye yitwa Niyokwizerwa Bosco ariko amaze kwamamara mu muziki w’u Rwanda nka Niyo Bosco. Ni umusore w’imyaka 19 wiga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu Ishuri ry’Abafite ubumuga bwo kutabona rya HVP Gatagara i Rwamagana.

Ntiza

‘Ntiza’ yagiye hanze ku wa 14 Gicurasi ivugisha benshi bitewe n’amagambo amwe arimo yibajijweho bamwe ntibatinye kwemeza ko aganisha ku gutera akabariro.
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Madebeats, mu gihe amashusho yafashwe na Kenny muri Zoom Production; uyu asanzwe akora amashusho y’indirimbo z’umuhanzi Diamond Platnumz.

Ni indirimbo iri mu njyana ya Afrobeat, kandi ikaba iryoheye amatwi mu buryo umudiho wayo ukozemo ariko byagera ku magambo arimo abantu bamwe bagatangira kuvuga ko ‘bayakemanga’.

Nicyo Gituma

Iyi ndirimbo ya Muheto Bertrand wamenyekanye mu njyana ya Hip hop nka B Threy , yari iri kuri Extended Play(EP) ye “Shwi da” . Yabaye iya mbere nyuma yo kuva muri Green Ferry, ikaba yari igizwe n’indirimbo eshanu.

Iyi ndirimbo yakunzwe cyane mu rubyiruko kubera injyana ikozwemo ya Drill igezweho muri Amerika no ku Isi yose, ndetse no mu Rwanda abahanzi benshi bari kuzamuka bakaba bari kuyerekezaho umutima.

Ubushyuhe

Iyi ni imwe mu ndirimbo zagacishijeho mu bihe by’impeshyi n’ubwo nta tubyiniro twakoraga cyangwa utubari. Iyi ndirimbo ya Dj Pius yafatanyijemo na Bruce Melodie yagiye hanze muri Nyakanga.

Yakunzwe bikomeye n’abantu batandukanye ndetse ubu iri hafi kugira abayirebye bakabakaba miliyoni. Mu Ukwakira yasubiwemo, Dj Pius ayihuriramo n’abandi bahanzi barimo Marina, Rosa Ree wo muri Tanzania na A Pass wo muri Uganda.

Ndaryohewe

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yagiye hanze muri Werurwe ariko amashusho yayo ajya hanze muri Nyakanga uyu mwaka. “Ndaryohewe” ihuriwemo na Alto, Kevin Skaa, Milly, Ivan Impano, France, Calvin Mbanda, Victor Rukotana, Mozzy Yemba, Ruti Joel na Ariel Wayz.

“Ndaryohewe” ni indirimbo y’iminota itanu n’amasegonda abiri, yakorewe muri Empire Records . Abahanzi bose baririmba mu Kinyarwanda usibye Ruti Joël uririmba mu Gifaransa ndetse na France na Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] baririmbye amagambo amwe ari mu Cyongereza.

Saa Moya

Iyi ndirimbo ’Saa moya’ ya Bruce Melodie yagiye hanze muri Nyakanga uyu mwaka, yishimirwa na benshi ari ko ituma benshi bayikemanga kubera amagambo yari arimo bamwe bavuga ko ari ‘ibishegu’.

Yongeye kuvugisha benshi muri Kanama, icyo gihe abakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko abantu bagomba kuba bari mu rugo saa moya z’umugoroba, maze iyi saha bayihuza n’iyi ndirimbo.

Kugeza ubu iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 2,5 ku rubuga rwa Youtube.

Dusuma

Iyi ndirimbo imaze amezi atandatu igiye hanze, yahuriyemo Meddy na Otile Brown uri mu bahanzi bagezweho muri Kenya, kubera ubuhanga bwe mu kuririmba.
Ikijya hanze yasamiwe hejuru n’abakunzi b’umuziki ndetse ubu muri Kenya ntisiba mu ndirimbo ziri imbere iyo hakozwe intonde zitandukanye. Ubu imaze kugira abasaga miliyoni 18 z’abayirebye kuri Youtube.

Waki Waki Remix

Iyi ndirimbo ni iya mbere ya iya Ish Kevin, gusa muri Kanama yaje gusubirwamo afatanyije n’abandi bahanzi batandukanye barimo Shizzo, Bull Dogg ,Neg G ,Racine ndetse na Juno Kizigenza. Ni imwe mu ndirimbo za Hip Hop zakunzwe cyane muri uyu mwaka.

Micro

Iyi ndirimbo yagiye hanze muri Nyakanga uyu mwaka yishimirwa na benshi kubera uburyo ibyinitse n’ubwo irimbyemo. Ariko, nta byera ngo de! Abandi batangiye kuninura bavuga ko irimo amagambo aganisha ku gutera akabariro, ariko nyirayo yumvikanye abihakana avuga ko atari ko bimeze.

Sabrina

Iyi ndirimbo yahuriyemo Mike Kayihura ndetse na Kivumbi King. Yagiye hanze muri Gicurasi 2020 mu bihe Abanyarwanda n’abandi bantu benshi ku Isi bari mu bihe bya Guma mu rugo.

Gukundwa kwayo kwakongejwe n’abakoresha urubuga rwa Twitter, biyongerera igikundiro gikomeye ku buryo kugeza ubu n’ubwo nta mashusho irakorerwa ifite abayirebye basaga ibihumbi 700.

Ngufite ku mutima

Muri Kamena nibwo Zizou Alpacino umenyerewe mu guhuriza abahanzi mu ndirimbo zikamamara ku rwego rwo hejuru, yakoze indirimbo “Ngufite ku mutima” yaririmbwemo na The Ben iri mu njyana ya Rumba.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Knox beat usanzwe ukorera indirimbo muri Monster Record, igaruka ku nkuru y’umusore uba wumvisha umukobwa ko amukunda ndetse amusaba ko bakundana burundu akirinda abashaka kumuyobya.

Ikanisa

Iyi ndirimbo yagiye hanze muri Kanama mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo ajya hanze muri Nzeri. Ni indirimbo y’abahanzi bo muri The Mane, yaririmbwemo na Bad Rama,Queen Cha, Marina na Kelvin Mbanda babarizwa muri iyi nzu ndetse yumvikanamo n’ijwi rya Bad Rama.

Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe kuva zigiye hanze, benshi bakunze uburyo irimbyemo n’ibindi byatumye iryohera amatwi y’umuntu wese uyumvise.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .