00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo 10 za Bnxn Buju zo kwitega mu gitaramo afite i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 November 2024 saa 09:14
Yasuwe :

Iminsi isigaye iri kubarirwa ku ntoki kugira ngo Bnxn Buju ataramire i Kigali mu birori bya ‘Friends of Amstel’, mu rwego rwo kurushaho guha ibyishimo abakunzi b’umuziki bazitabira iki gitaramo giteganyijwe ku wa 23 Ugushyingo 2024.

Uyu muhanzi ugiye gutaramira i Kigali, ni umwe mu bagezweho ku Mugabane wa Afurika by’umwihariko no ku Isi muri rusange.

Iyo uraranganyije amaso ku mbuga zitandukanye ushaka indirimbo z’uyu muhanzi, uhita ubona ko ari umwe mu bakunda gukora na bagenzi be biganjemo abafite amazina mu muziki wa Nigeria.

Mu bahanzi bakoranye n’uyu muhanzi harimo Rema,Kizz Daniel,Ruga, Timaya n’abandi benshi.

Zimwe mu ndirimbo za Bnxn Buju zamamaye harimo Fi Kan We Kan yakoranye na Rema, Gwagwalada yakoranye n’abarimo Kizz Daniel na Seyi Vibes, Traboski, Phenomena, Pidgin & English, For days, Out side n’izindi zirimo izo yakoranye na Ruger nka POE, Ilashe na Romeo must die.

Mu Ukwakira 2021 ni bwo uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yinjiye mu muziki neza asohora EP yise ‘Sorry i’m late”.

Uyu musore wari ukitwa Buju, ku wa 30 Ugushyingo 2021 yakoreye igitaramo cye cya mbere i Londres mu Bwongereza mbere y’uko atangira ibitaramo bizenguruka ahantu hatandukanye anamenyekanisha EP ye.

Mu Ukuboza 2022, Buju yaje gukorera igitaramo i Lagos muri Nigeria yandika amateka yo gucuruza amatike yose agashira ku isoko.

Mu 2022 uyu muhanzi wari umaze kubona ko izina rye riri kwaguka ariko ryitiranwa na Buju Banton wo muri Jamaica, yigiriye inama yo guhindura izina yiyita Bnxn.

Muri Werurwe 2022, yakoranuye indirimbo “Finesse” na Pheelz, irakundwa cyane.

Ni umusore warushijeho kwamamara muri Nyakanga 2022 ubwo yari amaze gukorana indirimbo ‘Propeller’ yakoranye na Jae5 bafatanyije na Dave wo mu Bwongereza.

Ni ibihangano byabanjirije EP yitwa ‘Bad since 97’ ya kabiri Bnxn yasohoye muri Kanama 2022, yariho Wizkid, Olamide n’abandi benshi.

Mu Ukwakira 2023, Bnxn yasohoye album ye ya mbere yise ‘Sincerely, Benson’ iriho indrimbo 15.

Mu 2024 Bnxn yasohoye album yise RNB yari igizwe n’indirimbo zirindwi yari ahuriyeho na Ruger.

Dore indirimbo 10 ze zo kwitega:

Abahanzi b'Abanyarwanda bazaririmba mu gitaramo 'Friends of Amstel'
Bnxn Buju ategerejwe i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .