Amakuru IGIHE ifite ni uko nyuma y’aho Bagenzi Bernard akoreye amashusho y’indirimbo ‘Over’ y’uyu muhanzikazi, bahise batangira ibiganiro bigamije imikoranire ndetse kugeza ubu bikaba bihagaze neza ku buryo igihe icyo aricyo cyose byatangazwa.
Mu kiganiro kigufi twagiranye, Bagenzi Bernard ntabwo yigeze ahakana cyangwa ngo yemeze aya makuru, icyakora yaciye amarenga ko bishoboka.
Ati “Nta wamenya, reka dutegereze niba bizaba ubwo amakuru muraza kuyamenya mu minsi iri imbere kuko ntabwo twatwika inzu ngo duhishe umwotsi. Gusa icyo nakubwira ni umuhanzikazi ntekereza ko bitaba bigize icyo bitwaye dukoranye cyangwa agize undi bakorana.”
Cyuzuzo Teta Lisa winjiranye mu muziki izina rya Lisaa ni umwe mu bakobwa bashya mu ruganda rw’imyidagaduro y’u Rwanda, ariko bagaragaza umuhate udasanzwe.
Mu mezi atanu amaze atangiye gusohora indirimbo, Lisaa amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zirimo Forever, Mon bebe na Over ari nayo aherutse gusohora mu minsi ishize.
Aramutse yinjiye muri Incredible Records yaba asanzemo abarimo Davis D umaze igihe akorana na Bagenzi Bernard.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!