Ibi byabaye ubwo Will Smith na India Martinez baririmbaga mu gitaramo cyo gutanga ibihembo bya ‘Univision’s Premio Lo Nuestro Awards’ byabereye mu mujyi wa Miami.
Ubwo Will Smith na India Martinez bajyaga ku rubyiniro kuririmbana indirimbo yabo ‘First Love’, bitwaye mu buryo budasanzwe bituma abantu babanenga.
Uburyo bombi bakoranagaho, imibyinire yabo ndetse no kurebana akana ko mujisho. Bamwe banenze Will Smith ko yitwaye nk’aho ari umusore uri mu rukundo nyamara afite umugore, mu gihe India yanengwaga ko yakorakoraga uyu mugabo nk’aho ari umukunzi we.
Ibi kandi byarushijeho kuvugwa kuko bibaye mu gihe Will Smith n’umugore we Jada Pinkett bamaze igihe bafitanye amakimbirane.
Si ubwa mbere imyitwarire ya Will Smith ku rubyiniro inenzwe kuko mu 2022 nabwo yahindutse iciro ry’imigani nyuma yo gukubita urushyi umunyarwenya Chris Rock ubwo bari mu birori bya Oscars Awards.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!