00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyiteguro y’igitaramo cya The Ben i Kampala irarimbanyije

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 February 2025 saa 04:47
Yasuwe :

Nyuma yo gukorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena, agahita asohora urutonde rw’ibitaramo ateganya gukorera hanze y’u Rwanda, The Ben yatangaje ko imyiteguro y’icyo azakorera i Kampala irimbanyije.

The Ben uri kubarizwa muri Canada aho asigaje gukorera ibitaramo bibiri, yabwiye IGIHE ko imyiteguro y’igitaramo afite mu Mujyi wa Kampala imeze neza.

Ati “Kugeza ubu twamaze gufata itariki ndetse n’aho tuzakorera, twamaze kubona Kampala Serena Hotel, ni ho tuzakorera.”

The Ben yemeje ko ibi bitaramo bigamije gukomeza kumvisha abakunzi be indirimbo zigize album ye nshya ‘Plenty Love’ ariko banataramana cyane ko ahenshi baba badaherutse guhurira mu gitaramo.

Byitezwe ko The Ben azataramira muri Uganda ku wa 17 Gicurasi 2025. Ni igitaramo azakora nyuma yo kuva i Burayi aho agiye gukorera ibitaramo bitandukanye.

The Ben ari kubarizwa muri Canada aho amaze gukorera ibitaramo bibiri birimo icyo yakoreye mu Mujyi wa Ottawa n’icyo yakoreye muri Montreal mbere y’uko abisoreza mu Mijyi ya Toronto ku wa 21 Gashyantare 2025 na Edmonton ku wa 22 Gashyantare 2025.

Nyuma yo kuva muri Canada, The Ben azahita yerekeza i Burayi aho azatangirira ibitaramo bye mu Bubiligi, ku itariki 8 Werurwe 2025 mu gitaramo cyo kumurika album ’25 Shades’ ya Bwiza.

Uretse iki gitaramo, ku wa 15 Werurwe 2025, The Ben azataramira mu Mujyi wa Copenhagen muri Danemark mbere y’uko akomereza mu Budage aho azahurira n’abakunzi be muri ‘Meet&Greet’ bakaganirira mu Mujyi wa Berlin ku wa 21 Werurwe 2025.

Igitaramo cya kane, byitezwe ko The Ben azagikorera mu Mujyi wa Hannover mu Budage ku wa 22 Werurwe 2025.

Uretse ibi bitaramo ariko, The Ben azava i Burayi yerekeza i Kampala aho afite igitaramo ku wa 17 Gicurasi 2025 abone kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena 2025.

The Ben byitezwe ko azasoza ibi bitaramo muri Kanama 2025 ubwo azaba yasubiye i Burayi muri Norvège.

The Ben agiye gukorera igitaramo i Kampala
The Ben azava muri Canada yerekeza i Burayi aho azakorera ibitaramo birimo n'icyo azahuriramo na Bwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .