00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyiteguro y’ibitaramo bya Bruce Melodie i Burundi irarimbanyije

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Imyiteguro y’ibitaramo bya Bruce Melodie i Bujumbura irakomeje, amakuru aturuka i Burundi avuga ko Lee Ndayisaba usanzwe ari umujyanama w’uyu muhanzi yamaze kwerekeza muri iki gihugu aho agiye kureba aho imyiteguro igeze.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2021 nibwo Ndayisaba Lee usanzwe ari umujyanama wa Bruce Melodie, yafashe rutemikirere yerekeza mu Burundi gukurikirana aho imirimo yo gutegura igitaramo cy’umuhanzi we igeze.

Ubwo yerekezaga i Burundi, Lee Ndayisaba yagaragaje ko agiye gukurikirana igitaramo Ali Kiba afiteyo mu mpera z’iki cyumweru.

Nubwo amakuru y’ibitaramo Bruce Melodie agiye gukorera i Burundi akomeje kugirwa ibanga rikomeye, IGIHE yamenye ko uyu muhanzi azaba ataramira i Bujumbura mu mpera za Kanama 2021.

Hari amakuru avuga ko abateguye igitaramo cya Ali Kiba i Burundi, ari nabo bazategura ibya Bruce Melodie, bityo Lee Ndayisaba akaba agiye gukurikirana imitegurire y’ibi bitaramo.

Kugeza ubu byitezwe ko Bruce Melodie azakorera ibitaramo bibiri mu Burundi bizaba tariki 28-29 Kanama 2021.

Uyu muhanzi agiye gutaramira mu Burundi nyuma y’uko mu mpera za 2018 igitaramo yari yaratumiwemo cyo kwizihiza Noheli kitabaye kubera impamvu z’umutekano muke.

Bruce Melodie amaze iminsi atangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi ahereye muri Afurika, aho azataramira mu bihugu birimo Kenya n’u Burundi, i Burayi agataramira mu Bubiligi n’u Bufaransa ndetse no muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amatariki n’imijyi ibi bitaramo bizaberamo ntabwo biratangazwa.

Umujyanama wa Bruce Melodie yerekeje i Burundi aho agiye gukurikirana igitaramo cya Ali Kiba, anakurikirana aho imyiteguro y'ibyabo igeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .