00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyinshi irabonerana, imyambarire idasanzwe ibyamamare byaserukanye mu birori bya Vanity Fair Oscar Party (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 Werurwe 2023 saa 01:59
Yasuwe :

Ku wa 12 Werurwe 2023, wari umunsi w’ibirori byo guhemba indashyikirwa muri sinema binyuze mu bihembo bya Academy Awards [bikunze kwitwa Oscars].

Ku munsi w’ibi bihembo habaye ibirori bya ‘Vanity Fair Oscar Party’ twavuga ko ari nka ‘after party’ bihuriramo ibyamamare bitandukanye muri sinema n’ibindi mu kwishimira uko ibirori byagenze.

Ibi bizwi nk’ibirori byitabirwa n’abarimbye ku rwego rwo hejuru kandi buri wese aba yakoze iyo bwabaga ngo aze kugaragara mu buryo budasanzwe bituma hagaragara imyambaro itamenyerewe mu myambarire ya buri munsi.

Nk’uko bisanzwe uyu mwaka nabwo ibyamamare byari byambaye mu buryo budasanzwe, umubare munini wari wambaye imyenda yo mu bwoko bwa ‘sheerly’ iyi ni imyambaro ibonerana ku buryo imyenda y’imbere umuntu yamabaye iba igaragara.

Ashley Graham umwe mu banyamideli bafite ibiro byinshi yaserutse yambaye ikanzu ibonerana y’umutuku ya Dolce & Gabbana n’imitako yo ku mubiri ya Pandora jewels
Alessandra Ambrosio nawe yari yambaye ikanzu yakozwe na Dundas igaragaza ‘string’ yambayemo
Becky G strikes yaserutse yambaye ikanzu ifatanye n’ingofero yakozwe na Azzi & Osta Couture
Ciara yari yambaye ikanzu ibonerara yakozwe na Dundas
Daisy Edgar-Jones yari yambaye ikanzu ibonerana yakozwe na Gucci
Emily Ratajkowski ni uku yaserutse yambaye
DeWanda yari yambaye imyenda yo mu bwoko bwa kera yakozwe Alberta Ferretti
Emily Ratajkowski yari yambaye ikanzu yakozwe na Feben igaragaza ‘string’ yari yambariyemo.
Hailee Steinfeld yaserutse mu ikanzu ibonerana ya Ermanno Scervino arenzaho ikote rya ‘manton’
Hunter Schafer yari yamabaye ijipo ndende y’umweru hamwe n’akenda gato gakozwe nk’ibaba ku mabere byakozwe na Ann Demeulemeester
Icyamamare muri sinema Donald Glover yari yambaye ikote ridasanzwe
Ikanzu ya Janelle Monáe ikozwe mu buryo ibonerana hejuru ariko iriho amasaro
Imyenda ibonerana igaragaza umwambaro w'imbere ni imwe mu yambawe cyane
Julia Garner nawe yari yambaye ikanzu ibonerana
Lydia Bielen ni umwe mu baserutse mu buryo budasanzwe
Mu baserutse mu myambaro ibonerana harimo na Stephanie Silva
Megalyn Echikunwoke yari yambaye ikanzu muri ibi birori
Radhika Jones yambaye ikanzu y'umukara ibonerana
Rihanna waririmbye ‘Lift me Up’ yari yambaye ikanzu ibonerana hejuru yakozwe na Maison Margiela
Sabrina Carpenter yari yambaye ikanzu ibonerana ku gice cyo hejeru yakozwe na Paco Rabanne
Sabrina yaserutse yambaye ikanzu ngufi yakozwe ku myambaro yo ku rwego rwo hejuru ya Giambattista
Taylour nawe yari yambaye imyenda ibonerana ku buryo ubona iyo yambariyemo imbere
Uko Zoe Saldana yaserutse muri birori
Umukinnyi wa filimi Olivia Wilde ari mu bambaye ikanzu yatangaje benshi y’ukuboko kumwe kurekure ahandi isutiye igaragara yakozwe na Gabriela Hearst
Umukinnyi wa filimi Eva Longoria yaserutse mu ikanzu y’umweru ibonerana yakozwe n’umwe mu bahanzi b’imideli bakomeye Zuhair Murad
Umunyafurikayepfo Thuso Mbedu yaserutse yambaye ikanzu yakozwe ku myambaro yo ku rwego rwo hejuru ya Dior
Umunyamideli Vittoria Ceretti yaserutse mu ikanzu ibonerana y’umukara ubwo yitabiraga Vanity Fair Oscar Party
Umyamakuru akaba n’umunyamideli Chrissy Teigen nawe yambitswe na Zuhair Murad

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .