00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyambarire ya Justin Bieber ari kumwe na Perezida Macron yibajijweho i Paris

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Kamena 2021 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Itangazamakuru ry’i Burayi ryacitse ururondogoro kubera imyambarire yaranze umuhanzi Justin Bieber ubwo yifotozanyaga na Perezida Emmanuel Macron wamwakiriye mu biro bye.

Justin Bieber yari yaserutse yambaye ikote rijyanye n’ipantaro ariko ishati y’imbere ayifungura ibipesu ndetse yambariraho inkweto yitwa ‘Jordan Air1 iciye bugufi’.

Ikinyamakuru Le Matin cyatangaje iyi nkuru mu bya mbere cyagaragaje ifoto ya Justin Bieber nk’umuntu wari wambaye mu buryo butangaje, cyane ko yifotozanyaga n’Umukuru w’Igihugu.

Icyakora ariko nubwo hari abatwawe no kwitegereza imyambare ya Justin Bieber, abandi batangiye kwibaza niba uyu muhanzi yaba ashaka kwinjira muri politiki.

Ikinyamakuru Le Matin cyatangaje ko uyu muhanzi wari kumwe n’umugore we Hailey Bieber, kuri uyu wa mbere tariki 21 Kamena 2021 basabye Perezida w’u Bufaransa kubonana cyane ko bari mu biruhuko i Paris.

Ni icyifuzo cyakiriwe neza na Emmanuel Macron wakiriye uyu muhanzi n’umugore we mu biro bafatana ifoto y’urwibutso na we ari kumwe n’umufasha we.

Nyuma yo guhura na Perezida Macron, Justin Bieber n’umugore we bagaragaye basangira icyayi mu Mujyi wa Paris nyuma bajya muri kamwe mu tubyiniro dukunzwe mu Bufaransa.

Byinshi mu binyamakuru byo ku Mugabane w’u Burayi bikomeje kwibaza igihatse ukwakirwa mu biro by’umukuru w’igihugu k’uyu muhanzi w’imyaka 27 ukomoka muri Canada.

Imyambarire y'uyu muhanzi yasize umugani i Paris. Ku ruhande rw'ibumoso Justin Bieber n'umugore we bari kumwe na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron n'umugore we, Brigitte Macron
Justin Bieber n'umugore we basohoka muri restaurant y'i Paris /Ifoto: Pierre Suu/GC Images
Ku mugoroba, Justin Bieber n'umukunzi we bafotowe batemberana mu Mujyi wa Paris/ Ifoto: Pierre Suu/GC Images

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .