00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyambarire idasanzwe ibyamamare byaserukanye mu birori bya ‘Met Gala 2025’ (Amafoto)

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 6 May 2025 saa 12:03
Yasuwe :

Ibyamamare bitandukanye byanyuranye umucyo mu birori ‘Met Gala’ byabereye i New York mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 5 Gicurasi 2025.

Ibirori ngarukamwaka by’imideli biri mu bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizwi nka ‘Met Gala’, byabaye ku nshuro ya 20, byitabirwa n’ibyamamare mu ngeri zose byanyuranye umucyo ku itapi itukura mu myambarire idasanzwe.

Byari byakoranyije benshi mu bafite amazina azwi mu myidagaduro y’Isi kuva ku bahanzi, abamurika imideli, abakinnyi mu mikino itandukanye n’abandi benshi.

Mu bitabiriye harimo Kamala Harris wahoze ari Visi Perezida wa Amerika hamwe n’umugabo we Doug Emhoff, Nicki Minaj wari umaze igihe atagaragara, Ciara n’umugabo we Russell Wilson, Cardi B n’abandi benshi.

By’umwihariko umuhanzi Rihanna yatunguranye muri ibi birori yerekana ko yitegura kwibaruka umwana wa gatatu. Ibi yabigaragaje mu ruhame nyuma y’iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi birori byatangiye mu 1948. Guhera mu 2005, byatangiye kujya biba buri wa mbere w’icyumweru cya mbere cya Gicurasi buri mwaka.

Ibi birori bya Met Gala benshi bita ‘Costume Institute Gala’, byabereye muri Metropolitan Museum of Art ari na yo itegura iri serukiramuco ngarukamwaka ry’imideli mu Mujyi wa New York.

Mu mafoto, ihere ijisho uko ibyamamare bitandukanye batambukanye umucyo muri ibi birori.

Bwa mbere, Kamala Harris n’umugabo we bitabiriye ibirori bya Met Gala
Rihanna witegura kwibaruka umwana wa gatatu, yari yabukereye
Umuhanzikazi Shakira ni uko yaserutse muri ibi birori
Umukinnyi wa filime Colman Domingo yitabiriye ibi birori by’imideli
Umuraperikazi Megan Thee Stallion yari yambaye ikanzu yarengejeho ikintu gifite ubwoya
Umuhanzi Usher n’umugore we bari babukereye
Umuhanzikazi Doja Cat ni uko yari yambaye
Umuraperikazi Cardi B na we yari yabukereye
Imyambarire y'umuhanzi Sabrina Carpenter muri ibi birori
Umuhanzi Bad Bunny yari yitwaje igikapu
Umuraperikazi Nicki Minaj yigaragaje mu isura nshya
Umunyamideli Hailey Baldwin Bieber usanzwe ari umugore wa Justin Bieber
Umunyamideli Kim Kardashian na we yari ahabaye
Umuraperi Andre 300 yatunguranye aheka Piano muri ibi birori
Umuhanzi Pharrell Williams n’umugore we bari mu bitabiriye
Umwanditsi wa filime unazitunganya Anna DuVernay
Umuhanzikazi Teyana Taylor ni uko yaserutse mu birori bya Met Gala 2025
Umuhanzikazi Tyla na we yari yitabiriye ibi birori
Umukinnyi wa filime Cynthia Erivo yaserutse muri iyi myambarire
Tems ari mu bahanzi Nyafurika bitabiriye ibi birori
Umunyamideli Kylie Jenner ari mu bagaragaye muri Met Gala 2025
Umukinnyi wa filime Lala Anthony yari yabukereye
Umunyamidelikazi Kendal Jenner na we ari mu bitabiriye
Umuhanzikazi Ciara yaserukanye n’umugabo we Russell Wilson
Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime Keke Palmer yari yabukereye
Umwanditsi wa filime Mindy Kaling ni uko yaserutse muri ibi birori
Ikanzu ya Diana Ross yari yihariye
Lewis Hamilton ukina Formula One na we yari ahari
Uko Serena Williams ukina Tennis yaserutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .