Ibirori ngarukamwaka by’imideli biri mu bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizwi nka ‘Met Gala’, byabaye ku nshuro ya 20, byitabirwa n’ibyamamare mu ngeri zose byanyuranye umucyo ku itapi itukura mu myambarire idasanzwe.
Byari byakoranyije benshi mu bafite amazina azwi mu myidagaduro y’Isi kuva ku bahanzi, abamurika imideli, abakinnyi mu mikino itandukanye n’abandi benshi.
Mu bitabiriye harimo Kamala Harris wahoze ari Visi Perezida wa Amerika hamwe n’umugabo we Doug Emhoff, Nicki Minaj wari umaze igihe atagaragara, Ciara n’umugabo we Russell Wilson, Cardi B n’abandi benshi.
By’umwihariko umuhanzi Rihanna yatunguranye muri ibi birori yerekana ko yitegura kwibaruka umwana wa gatatu. Ibi yabigaragaje mu ruhame nyuma y’iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi birori byatangiye mu 1948. Guhera mu 2005, byatangiye kujya biba buri wa mbere w’icyumweru cya mbere cya Gicurasi buri mwaka.
Ibi birori bya Met Gala benshi bita ‘Costume Institute Gala’, byabereye muri Metropolitan Museum of Art ari na yo itegura iri serukiramuco ngarukamwaka ry’imideli mu Mujyi wa New York.
Mu mafoto, ihere ijisho uko ibyamamare bitandukanye batambukanye umucyo muri ibi birori.
































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!