Imyaka ya Zari yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Nyakanga 2019 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, hakwirakwijwe amafoto ya pasiporo ya Zarinah Hassan [Zari], biteza urujijo kubera ko imyaka iriho itandukanye n’iyari isanzwe izwi ko uyu mugore afite.

Pasiporo ya Zari yashyizwe hanze igaragaza ko yavutse mu 1978, mu gihe we akunze kuvuga ko yavutse mu 1980.

Ikimara kujya hanze, abantu benshi bayisamiye hejuru bavuga ko uyu mugore yigira umwana akagabanya imyaka nyamara akuze. Mu gusubiza abantu bagiye bashyira ifoto y’iyi pasiporo ku mbuga nkoranyambaga, yabise ‘abanzi’ avuga ko n’iyo yagira imyaka 100 azakomeza kuba mwiza kubarusha.

Ati "Buri wese ari gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ya pasiporo yanjye yerekana ko navutse mu 1978, byari ukugira ngo mbone ubwenegihugu ariko navutse ku wa 23 Nzeri 1980. Mwese muranyanga kubera ko muri hasi, ndacyari mwiza n’ubwo mushaka kumpa imyaka 50. N’igihe nzaba mfite 100 nzaba mwiza kubarusha."

Uyu mugore w’abana batanu yabihakanye, avuga ko yayihinduje akabeshya kugira ngo ahabwe ubwenegihugu bwo muri Afurika y’Epfo.

Yavuze ko abazanye izi nkuru ari abanyeshyari bababazwa n’uko agaragara.

Mu mezi ashize Hamissa Mobeto na we wakundanye na Diamond Platnumz, yagiye mu bitangazamakuru bimushinga kubeshya imyaka, icyo gihe we yavugaga ko yavutse mu 1994 mu gihe impapuro zashyizwe hanze zigaragaza ko yavutse mu 1991.

Zari yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera za 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby [WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Ku wa 14 Gashyantare 2018, ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin], Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ibye na Diamond byarangiye, amushinja kumuca inyuma. Ubu uyu mugore akundana n’undi musore witwa King Bae.

Zari afite itoto ridahwanye n'imyaka abenshi bamukekera
Zari aheruka gutangaza ko ari mu rukundo nubwo yagiye atenguhwa
Zari yavuze ko n'iyo yagira imyaka ijana azaba akiri mwiza kurusha abavuze ko ashaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .