Kate Bashabe yigeze kubwira IGIHE ko atemeranya n’abamwita ‘Slay Queen’ ndetse atishimira ko abantu barimwita.
Ati “ Ukuntu babivuga sinzi igisobanuro babihaye. Urishyize mu cyongereza queen ni umwamikazi, slay ni imvugo yaje yo kuba wambaye neza, ukuntu babihuje bakabiha indi sura ntabwo nshobora kumenya icyo bisobanuye. Biterwa n’ukuntu umuntu yabifashe.”
“Nta n’ubwo mbizi, nta n’ubwo nabyitaho, ubuse wabinyita gute? Gusa icyo nabonye ni uko babihaye isura mbi ngo aba slay queen ni abantu badafite icyo bakora, birirwa berekana ibintu bihenze, ntabwo nzi impamvu babihaye icyo gisobanuro, rero kubera icyo gisobanuro babihaye ubinyise ntabwo byanshimisha.”
Sintinda mu kurisobanura cyane ariko ku muntu uryumvise bwa mbere namubwira ko ari ijambo rikoreshwa cyane ku nkumi zizi kwiyitaho, gusiga umubiri ukanoga, kwambara imyambaro ihenze kandi igezweho no kwerekana ubuzima buhenze ku mbuga nkoranyambaga, maze ba nyir’amaso bakirebera.
Aba bagore bagira ababakurikira benshi, bakamenyekana kubera ubuzima bwabo bwo mu buryo buhebuje.
Mu buryo bwinshi, abakobwa b’aba-Slay bigarurira imitima ya benshi kubera guhozwaho ijisho no kudasiba kuvugwa yaba ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru no mu biganiro bya benshi.
Nta byera ngo de! Isi y’aba bakobwa akenshi ntabwo iba ifite umwanya wo kubaho ubuziraherezo muri ubwo buzima. Ubu buzima bwiza, ubwamamare n’ubwiza bugenda bugabanyuka bitewe n’imyaka cyangwa ibihe bigahinduka hakaza abandi bakobwa bashya.
Muri iyi nkuru turagaruka ku rugendo rw’abakobwa b’aba-Slay Queens bo mu Rwanda ndetse n’abo ku rwego mpuzamahanga, bakomeye, bakigaragara cyane cyangwa abamaze kubireka, bahinduye umuvuno mu buzima. Inkuru zabo zirimo inyigisho zitandukanye z’ubuzima buri wese yagira byinshi akuramo.
Ubuzima bw’abakobwa twamenye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ubu bumeze bute?
Kate Bashabe yateye umugongo ubuzima bw’ubwamamare yinjira mu bindi…
Kate Bashabe wabaye umwe mu bakobwa bakomeye mu Rwanda batigishije imbuga nkoranyambaga mu myaka yashize, yerekeje imbaraga ze mu guteza imbere ibikorwa by’ubugiraneza n’ubushabitsi.
Ubu azwi kubera ibikorwa bye by’ubugiraneza aho afasha abana batishoboye n’ubucuruzi bwe bwite. Kate ubuzima abayemo ubu bwerekana ko abakobwa bamamaye ku mbuga nkoranyambaga bashobora gukoresha ubwamamare bwabo mu kubaka umurage urambye w’ahazaza yaba kuri bo n’ibisekuru bizakurikira.

Ingabire Habibah yakanyujijeho biratinda
Abakurikirana imyidagaduro kuva mu myaka irindwi ishize ntabwo bazibagirwa umuriri wa Ingabire Habibah, yaba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mukobwa wamenyekanye ubwo yitabiraga Miss Rwanda, ni umwe mu bavuzwe cyane karahava ariko ubu yacishije make, ndetse biragoye ko wamubona mu bikorwa bihuza abantu benshi bibera mu Rwanda muri iki gihe kandi mbere ntiyabisibagamo.
Nyuma yo kwibaruka, Habibah ubu asigaye yarinjiye mu bushabitsi aho yashinze inzu y’imideli yise Elegance By Habibah [EBH] na Elegant Troves [ET] Perfumes icuruza imibavu.

Ibya Shaddy Boo biracyarimo urwijiji!
Shaddy Boo w’imyaka 32 agiye kumara imyaka irenga umunani ahora mu maso y’abantu cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga. Uyu mugore w’abana babiri yatangiye kumenyekana cyane mu 2017.
Nyuma yatangiye guhangwa amaso ndetse yifashishwa henshi yaba mu kwamamariza sosiyete zikomeye, gutegura ibitaramo mu tubari dutandukanye i Kigali n’ibindi byiganjemo ibikorwa bihuza abantu benshi.
Gusa kuva mu myaka itatu cyangwa ine ishize, uyu mugore yagiye abura cyane cyane muri ibi bikorwa byamuhuzaga n’abantu.
Bitandukanye na bagenzi be, nta gikorwa kizwi afite akora ndetse n’ibyo yagiye yerekezaho amaboko byagiye bizamba bitamaze kabiri. Kugeza ubu we aracyahanyanyaza nubwo bigoranye bwose ariko agerageza uburyo agomba kugaragara mu ruhando rw’abandi.
Hirya y’ibyo ariko Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo, tariki 27 Ukwakira 2024, yahawe igihembo cy’umugore ufite ubwiza burangaza benshi, icyiciro cyari mu bihembo bya “Diva Beauty Awards” cyo gutora ‘Umwamikazi w’ubwiza’.
Shaddy Boo yatsindiye umushahara w’ibihumbi 500 Frw buri kwezi, mu gihe cy’umwaka. Bivuze ko umwaka uzarangira yegukanye miliyoni 6 Frw.


Vanessa Uwase yahinduye umuvuno, aba ashaka kubaka…
Miss Uwase Vanessa Raïssa wamamaye mu myidagaduro y’u Rwanda ni umwe mu bakobwa bavuzwe cyane, mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri ubu agaragara nk’uwahinduye ubuzima bwe bwite. Ntakibarizwa mu cyiciro cy’abakobwa birirwa ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo yahisemo kwinjira mu bushabitsi, atangiza sosiyete ikora ibijyanye n’ibirungo by’ubwiza yise “Hermajesty Cosmetics”.
Uretse ibyo kandi aheruka kubatizwa mu mazi menshi mu itorero rya Zion Temple ndetse ari kwitegura kurushinga n’umusore witwa Dylan Ngenzi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Miss Uwase Vanessa mu mpera z’umwaka wa 2024 yateguje abamukurikira ko muri Kamena 2025 azakora ubukwe na Ngenzi Dylan wari uherutse kumwambika impeta.
Ni ubukwe bigaragara ko buzaba ku wa 6-14 Kamena 2025 gusa amakuru yose y’ubukwe bwabo ntabwo yayagarutseho.


Nana Weber ntakivugwa cyane…
Hyacinthe Weber wamenyekanye nka Nana Weber, ni umwe mu bakobwa bakanyujijeho ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda mu myaka irindwi ishize.
Benshi bamukundiraga ukuntu yakaragaga umubyimba ku mbuga nkoranyambaga bikarangaza abatari bake.
Umunyarwanda yaravuze ngo iminsi iteka inzovu mu rwabya. Nana yaje kugenda acisha make, kuri ubu ntabwo agiha umwanya munini izi mbuga nkoranyambaga. Na we yinjiye mu bushabitsi aho yatangije sosiyete yise “Nana Weber Foundation’’ ikora ibikorwa bitandukanye birimo n’iby’ubugiraneza.

Abakobwa babiciye ku ruhando mpuzamahanga barengeye he?
Blac Chyna yakiriye agakiza…
Blac Chyna ubusanzwe witwa Angela Renée White ni umwe mu ba-Slay Queen babiciye muri Amerika. Uyu mugore w’imyaka 36 yakunze kuvugwa mu nkuru zitandukanye muri iki gihugu ndetse azwi mu nkuru z’urukundo n’ibyamamare bitandukanye.
Uyu mugore yakundanye n’umuraperi Tyga ndetse na musaza wa Kim Kardashian, Rob Kardashian.
Mu minsi yashize yahisemo guhindura ubuzima atangira gukoresha amazina ye asanzwe ya Angela White. Mu ntangiro za 2023, yafashe icyemezo cyo kuyoboka Imana, arabatizwa.

Paris Hilton; umwamikazi wo gutwika yahindutse umucuruzi!
Paris Hilton ntabwo ari izina rito mu myidagaduro muri Amerika, ndetse ashyirwa mu cyiciro cya bamwe mu ba-Slay Queen babiciye bigacika muri iki gihugu ariko nyuma ibyamubayeho ni nk’ibya ya ngwe yahuye n’iminsi ikayambura ubugabo.
Uyu mugore w’imyaka 43, kuri ubu asa nk’uwashyize umupira hasi wa mugani w’imvugo z’ubu.
Mu 2021 yahisemo kurushinga na Carter Reum. Uretse kandi ibyo, uyu mugore wamamaye muri sinema no mu muziki; ubu yinjiye mu bushabitsi yaba mu itangazamakuru, mu bijyanye n’imideli n’ibirungo by’ubwiza n’ibindi.

Amber Rose yahinduye umuvuno, ahararira abato…
Amber Rose ni umwe mu bagore bamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Amerika. Uyu mugore ubu ufite imyaka 41, yamenyekanye kuva mu 2008 ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo "Put On" ya Young Jeezy na Kanye West.
Amber mu gihe cye ntabwo yasibaga mu itangazamakuru ndetse umunsi ku wundi yabaga ari ku mpapuro z’imbere, itangazamakuru rimuhozaho ijisho kuko atiburiraga mu gukora udushya.
Uyu mugore yanavuzwe cyane ubwo yari ari mu rukundo n’umuraperi Wiz Khalifa ndetse na Kanye West.
Kuri ubu Amber Rose ntabwo akivugwa mu itangazamakuru cyane ahubwo yinjiye mu bikorwa by’ubuvugizi bw’uburenganzira bw’abagore.

Kim Kardashian yahindutse umuvugizi w’imfungwa
Kim Kardashian ni umwe mu bagore bakanyujijeho ndetse n’uyu munsi bagihanzwe amaso n’abakurikirana imyidagaduro, n’ubwo hari ibyo yakoraga ku mbuga nkoranyambaga ubu yaretse nyuma yo kuba umubyeyi.
Uyu mugore w’imyaka 44 byonyine no kwamamara kwe ntabwo kuvugwaho rumwe, cyane ko byaje biturutse ku mashusho ye asambana na Ray J wari umukunzi we.
Kuri ubu yahisemo kwifashisha ubwamamare afite mu gukora ibikorwa bitandukanye bifitiye rubanda akamaro. Afite sosiyete ikora imyambaro imaze kumenyekana izwi nka SKIMS.
Kim Kardashian amaze gufasha abantu benshi gufungurwa barimo Alice Marie Johnson wafunguwe mu 2018 amaze imyaka 22 mu buroko, nyuma yo guhamywa ibyaha by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Aheruka no kwiyemeza gufunguza Dawn Jackson umaze igihe afungiwe kwica umugabo ashinja kumusambanya ku gahato kuva mu bwana bwe n’abandi.
Hari n’abandi batandukanye babiciye ku mbuga nkoranyambaga muri Amerika nka Tyra Banks w’imyaka 51, Tila Tequila, Nicole Richie, Lindsay Lohan n’abandi batandukanye bahisemo kujya mu bindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!