Imyaka ibaye irindwi asabye anakwa umufasha we! Tom Close yahishuye uko ubukwe bwe yabupanze imyaka ibiri mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Imyaka ibaye irindwi Dr Muyombo Thomas wamamaye mu muziki nka Tom Close afashe icyemezo cyo gusaba agakwa inka eshatu za kizungu Niyonshuti Ange Tricia.

Uwasubiza ibihe inyuma nakuba kabiri – Akari ku mutima wa Tom Close umaze imyaka irindwi akoye Tricia

Uyu muhanzi yahishuye ko umuhango wo gusaba no gukwa wabaye abimaranye imyaka ibiri, kuko ari ibintu yari yarateguye mu 2011 anabiganiriza Ange Tricia bakundanaga bashyiraho n’amatariki byose.

Tom Close na Niyonshuti Ange Tricia batangiye gukundana mu 2009. Iminsi uko yagiye ihita indi igataha, umutima w’umwe watangiye kujya uterera mu wundi, biyemeza gushinga urugo bakabana nk’umugore n’umugabo.

Ati ”Nari narabitekereje mu 2011, nemeza n’amatariki. Nari narabimuganirije nawe. Ndibuka ko nari ndi kurangiza kaminuza ndi kujya mu mwaka wa nyuma, ndamubwira nti ubu ngiye kurangiza nzakora umwaka umwe mpite nkora ubukwe.”

Ni icyemezo Tom Close avuga ko yafashe kuko yabonaga ko igihe cye kigeze kuko kubaka urugo ari urugendo buri mugabo wese aba agomba kunyuramo.

Ati “Ni ibintu n’ubundi nari niteguye.”

Muri uwo muhango, Tom Close yakoye inka eshatu, ariko yishimira ko umugore w’inzozi ze ari we uyu munsi babana ku buryo ahora abishimira Imana.

Ati “Nko ku myaka icumi nshobora no kuzongeraho n’izindi Imana niba ikidutije ubuzima. Uwasubiza ibihe inyuma nakuba kabiri rwose. Simvuze ko nabahenze ariko naranyuzwe.”

Tom Close yabwiye IGIHE ko atibukaga ko iyi tariki ariyo yasabye akanakwa, ahubwo ko umugore we ariwe wayimwibukije.

Ati ”Mvugishije ukuri buriya njye nkunda kuzirikana itariki 30 Ugushyingo [umunsi w’ubukwe], uyu munsi twabyutse turasenga. Niwe wanyibukije ko ari uyu munsi habayeho umuhango wo gusaba no gukwa. Nabyukiye mu kazi ku buryo tutabiganiriyeho cyane, wenda nintaha turaganira kurushaho.”

Ku munsi nk’uyu mu myaka irindwi ishize, Tom Close yari amaze imyaka ibiri yegukanye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star I. Ku wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2013, nibwo yakoze ibitari bimenyerewe mu bahanzi b’ibyamamare icyo gihe asaba anakwa umufasha we, mu birori byabereye ku Kimironko.

Byatashywe n’abahanzi benshi barimo Knowless, Dream Boyz, Christopher, Producer Clement Ishimwe, Uncle Austin n’abandi. Harimo kandi n’abandi bazwi mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda nka Miss Akazuba Cynthia na Kayibanda Mutesi Aurore nawe wabaye Nyampinga w’u Rwanda.

Ibi birori byateguraga ibyagombaga kuba kuwa 30 Ugushyingo, ubwo Tom Close yashyingiwe imbere y’Imana kuri St Etienne (mu Biryogo).

Mu myaka irindwi bamaze babana, uyu muryango wungutse abana batatu; umukobwa w’imfura bise Ineza Ella wavutse ku wa 16 Kanama 2014, akurikirwa n’umuhungu witwa Elan wavutse tariki 25 Kamena 2017, ndetse n’uwo baherutse kwibaruka witwa Irebe Elana wavutse tariki 21 Ugushyingo 2019. Bafite kandi n’undi mwana w’umuhungu biyemeje kurera.

Tom Close ni umwe mu bahanzi nyarwanda bubatse ibigwi ku rwego ruhambaye, ndetse yabaye urugero kuri benshi aho yagaragaje ko umuziki udashobora kubuza umuntu kwiga ngo aminuze.

Ubu usibye ibikorwa bijyanye na muzika, ni umwanditsi w’ibitabo n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Ahabereye ibirori hari hateguwe neza
Inka eshatu z'inzungu nizo Tom Close yakoye umugore we
Christopher yari yatashye ubukwe bwa Tom Close
Ishimwe Clement, Mujyanama Claude TMC na Nemeye Platini mu bari baherekeje Tom Close
Ishimwe Clement na Butera Knowless biteguraga kurushinga, bari baherekeje Tom Close
Mujyanama Claude wamenyekanye nka TMC na Miss Kayibanda Aurore mu bari baherekeje Tom Close
Tom Close amaze guhabwa umugore we
Byari ibyishimo kuri Tom Close n'umugore we
Imyaka irindwi irashize uyu muryango ababyeyi bawuhaye umugisha,bamaze kwibaruka abana batatu n'umwe biyemeje kurera
Tom Close na Tricia ni rumwe mu rugo rw'abantu bazwi rufatwa nk'intangarugero kuri benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .