00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TOP5: Indirimbo zifatwa nk’urwibutso rwa DJ Miller umaze imyaka ibiri yitabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 April 2022 saa 10:19
Yasuwe :

Tariki 5 Mata ni imwe mu minsi itazibagirana mu mateka y’Umuziki w’u Rwanda. Mu masaha y’igicamunsi ku zuba ry’i saa sita z’amanywa umunsi nk’uyu mu 2020 nibwo mu matwi ya benshi hatashye inkuru mbi, ko Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana.

Ni inkuru yatunguye benshi ndetse ica igikuba mu bakunzi b’umuziki, abari bazi uyu mugabo ndetse n’abatari bamuzi bamwumvaga nk’inkingi ya mwamba mu kuvanga imiziki.

DJ Miller yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya ‘Stroke’.

DJ Miller ni umwe mu batangije igitekerezo cy’uko aba DJs bajya bakorana indirimbo n’abahanzi mu rwego rwo kurushaho gukundisha Abanyarwanda umuziki w’abahanzi babo.

Yitabye Imana amaze gukora indirimbo nyinshi zirimo na Album ’Shani’ yasize itarangiye.

Usubije amaso inyuma, DJ Miller yakoze indirimbo nyinshi yahuriyemo n’abandi bahanzi, icyakora IGIHE yakusanyije eshanu zamenyekanye kurusha izindi.

Muri izi harimo Belle yakoranye na Peace & Urban Boyz; Stamina yakoranye na Social Mula; Iri joro yakoranye na Butera Knowless , Dream Boys na Riderman; Un Million C’est quoi yarkoanye na Peace na Boss yakoranye na Nel Ngabo.

DJ Miller witabye Imana afite imyaka 29 ni umwe mu bari bafite izina rikomeye mu mwuga wo kuvanga umuziki mu Rwanda.

Yacuranze mu bitaramo bikomeye yaba ibisanzwe ndetse n’iby’abanyacyubahiro cyane ko yakunze kwiyambazwa mu birori bikomeye.

Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina 2015 n’ibitaramo bya New Years’ Vibes. Yitabye Imana aherutse gucurangira imbaga y’abantu buzuye Kigali Arena muri East Africa Party.

Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo yari mu rugendo rwo kumurika album yayo ya ‘Live and Die in Africa’ mu 2016, yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda Party, ibitaramo bikomeye bya Silent Disco byabaye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2018 n’ibindi byinshi cyane.

Inshuti ze zarahiriye kuzita ku muryango no kusa ikivi yari asize

Mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma, inshuti za DJ Miller zahamije ko zizaharanira kwita ku muryango we ndetse no kusa ikivi yari assize atarangije.

Mu rwego rwo kusa icyivi yari assze adasoje, inshuti z’uyu mugabo n’umuryango we bafatanyije kumurika album ‘Shani’ , ikaba iya mbere yitabye Imana arangije gukora.

Icyo gihe batangaje ko amafaranga azava mu bikorwa byo kuyicuruza ndetse n’ibindi bikorwa azakusanywa agashyikirizwa umuryango we.

Ni album iri mu njyana ya Afrobeat na Hip Hop, iriho indirimbo nyinshi zishobora kwifashishwa mu tubyiniro ku buryo abantu bizihirwa nka Enjoyment yahurijemo bagenzi be. Zose uko ari 10 zumvikanamo ijwi rye.

Iyi album yisangije kuba ihuriweho n’abahanzi batandukanye barimo abafite amazina akomeye ndetse n’abandi bakizamuka.

Iriho indirimbo 10 yakoranye n’abandi bahanzi zirimo; Miller ya Rita Ange Kagaju, Koco yakoranye na Peace na Passy Kizito, Tik Tak yafatanyije na Kivumbi na Jasmine, Vutu yahuriyeho na Safi Madiba.

Hariho kandi Aiming for stars ya DJ Miller na Mike Kayihura na Ariel Wayz, Homies over hoes ya DJ Miller na Saxon, No Wahala ya DJ Miller na Peace Jolis, I am the best yafatanyije na Riderman na OG The General, You got me yakoranye na Amalon ndetse na Enjoyment ya DJ Miller, DJ Toxxyk, DJ Marnaud na DJ Pius.

Umubyeyi wa DJ Miller yavuze ubuhamya bukomeye ku muhungu we
Umubyeyi wa DJ Miller ahanagura umukazana we, ubwo yatangaga ubuhamya ku buzima bw'umugabo we mu minsi ya nyuma mbere yuko atabaruka
Karuranga Virgile wamenyekanye nka Dj Miller yashyinguwe ku wa 8 Mata 2020 mu irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .