00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 14 irashize Lucky Dube apfuye! Twiyibutse zimwe mu ndirimbo ze zabiciye bigacika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Ukwakira 2021 saa 11:57
Yasuwe :

Tariki 18 Ukwakira 2007, ni umunsi utazibagirana mu mitwe y’abakunzi b’injyana ya Reggae n’abakunzi ba muzika muri rusange, kuko aribwo hasakaye inkuru ibika urupfu rwa Lucky Phillip Dube, umwe mu bagabo bari bakomeye ku Isi mu njyana ya Reggae.

Lucky Dube yavutse tariki 3 Kanama 1964 avukira mu Mujyi wari uri hafi y’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Ermelo, mu ntara ubu yitwa Mpumalanga.

Sarah Dube, nyina umubyara ni we wamwise “Lucky” bivuga ’Umunyamahirwe’, iri zina ryaturutse ahanini ku bihe bitoroshye by’uburwayi bukomeye Lucky Dube yanyuzemo nyuma y’amezi make avutse, ariko akaza kubaho.

Inkomoko y’iri zina yavuzweho byinshi, aho televiziyo ya CNN yo ivuga ko “Lucky” byaturutse ku kuvuka kwe mu buryo bugoranye, kuko yavutse ari inda itagejeje igihe ariko akabaho.

Hamwe n’abavandimwe be babiri, Thandi na Patrick, Lucky Dube yarezwe cyane na Nyirakuru mu gihe nyina umubyara yamaraga igihe kinini atari kumwe na we yaragiye gushaka imibereho.

Mu kiganiro yatanze mu 1999, Lucky Dube yavuze ko nyirakuru yamubereye umuntu w’igitangaza, akaba ari na we afata nk’uwatumye aba uwo yabaye we.

Lucky Dube yakuze afite inshingano zo gutunga umuryango we wari ukennye, akiri muto yari umukozi mu busitani, ariko nyuma yo gusanga amafaranga akorera ari make atazamufasha gutunga umuryango we mu hazaza, yahisemo kujya kwiga kugira ngo azabone amahirwe yo gukorera amafaranga menshi.

Ageze ku ishuri, yinjiye muri Kolari hamwe n’inshuti bari bahuriye ku ishuri, bakoze itsinda bise The Skyway Band.

Ari ku ishuri yamenye ibijyanye n’umuryango wa Rastafari, maze yiyemeza kuba umu Rasta.

Ku myaka 18 Dube ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yategerezaga ko ibiruhuko bigera kugira ngo ajye gukoresha indirimbo ze za mbere, icyo gihe yakoranaga n’itsinda rya The Love Brothers, ari na ryo ryamufashije kugera kuri Album ye ya mbere yise “Lucky Dube and The Supersoul ", mu mwaka wa 1982.

Lucky Dube yagiye arangwa no kwibanda kuri bimwe mu bihe yanyuzemo akiri muto mu gihugu cye mu ndirimbo ze, cyane cyane akibanda ku buzima bwa politiki avuga kuri Afurika muri rusange, ivanguraruhu ryari ritsikamiye abirabura ku Isi by’umwihariko Afurika y’Epfo, ibibazo bijyanye na politiki, imibanire y’abantu ndetse no ku buzima bw’ikiremwamuntu.

Indirimbo zigize Album ya mbere Dube ntiyigeze aziyandikira, uretse Album zindi zakurikiye iya mbere, kuri Album nka Rastas Never Die yasohotse mu 1984, niho yagaragarije uruhare runini ku itegurwa ryayo bitandukanye n’iya mbere.

Imodoka Lucky Dube yarasiwemo

Lucky Dube watabarutse ku myaka 43, yari amaze kubaka izina mu muziki w’injyana ya Reggae, yagiye yegukana ibihembo bikomeye bya muzika ku rwego rwa Afurika ndetse no ku Isi yose; nka “Ghana Music Awards” yahawe mu mwaka wa 1996, nk’umuhanzi mpuzamahanga w’umwaka (Artiste International de l’Année).

Yegukanye kandi icya “World Music Awards de Monte Carlo”, icya “Serious Reggae Business” yahawe nk’umuhanzi ufite Album yagurishijwe neza n’ibindi. Mu myaka 25 yamaze aririmba yegukanye ibihembo byose hamwe 20.

Lucky Dube yagiye agaragaza gukunda no guha agaciro ikiremwamuntu cyane, bitari ibyo mu ndirimbo gusa ahubwo no mu buzima bwe busanzwe, kuko yababazwaga n’akarengane abantu bamwe bagirira abandi.

Ubwo yasuraga u Rwanda, akigerera ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yasohotse atabasha kuvugana n’itangazamakuru kubera ikiniga cyinshi ahubwo yahise asuka amarira, kwihangana biramunanira kubera uburyo yabonye inzirakarengane zishwe.

Lucky Dube yakoreye ibitaramo bitandukanye mu Rwanda birimo igitaramo cya FESPAD ndetse n’ibindi yakoraga mu buryo bw’umwimerere.

Yaje mu Rwanda inshuro eshatu : Muri 1996, mu 2003 ndetse no mu iserukiramuco rya FESPAD ryabaye mu 2006 umwaka umwe mbere y’uko atabaruka tariki 18 Ukwakira 2007.

Lucky Dube yavugaga ko yemera Imana imwe gusa, ku bamuzi neza ntiyanywaga itabi ndetse n’ibindi bisindisha. Yubahaga imyemerere ndetse n’umuco bya buri muntu.

Ati "Ndi umu rasta niba mfite imyemerere ikwiriye, mbega uwo nkwiriye kuba we utunganye”.

Lucky Dube yakundaga kuvuga ko atemeranywa n’abitwa ko basenga ariko bagashyikira ibikorwa by’ihohoterwa.

Yakundaga bidasubirwaho umuhanzi w’injyana ya Reggae Bob Marley, dore ko hari ubwo yajyaga ahera ku ndirimbo ze ubwo yaririmbaga mu bitaramo, cyane cyane bitewe n’indirimbo ze nka “One Love” n’izindi zatumaga amukunda, yakundaga kuririmba ashyigikiwe n’abaririmbyi babiri iruhande rwe nk’uko Bob Marley yabigenzaga.

Yishwe n’abajura bamuziza imodoka ye ihenze

Hari mu ijoro ryo ku wa 18 Ukwakira 2007 ubwo abajura bamurasaga bashaka kwiba imodoka ye yari ihenze cyane yo mu bwoko bwa Chrysler 300C, mu gace ka Rosettenville, mu Mujyi wa Johannesburg.

Bivugwa ko abajura bamurashe akagerageza guhunga,a riko akaza kugonga igiti akagwa aho ariko ntibabashe gutwara imodoka bashakaga kwiba, ariko bakaba batari bazi umuntu wari muri iyo modoka dore ko bavuga ko bakekaga ko ari umukire w’umunya-Nigeria bishe, nabo ubwabo bakaba baremeje ko bamenye uwo bishe nyuma yo kumva amakuru bukeye bwaho ko ikirangirire Lucky Dube yishwe n’abajura b’imodoka.

Umwana we w’umuhungu na we bari kumwe mu modoka ni we wagiye gutabaza. Umukobwa we w’imyaka 16 na we bari kumwe muri iyo modoka na we ntacyo yigeze aba.

Ubwo Lucky Dube yaherekezwaga mu cyubahiro
Lucky Dube yari umwe mu bahanzi b'ibyamamare mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .