00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imwe mu miryango yapfushije abantu mu gitaramo cya Travis Scott yanze inkunga ye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 03:51
Yasuwe :

Imiryango imwe y’abantu 10 baguye mu gitaramo cya Travis Scott yanze amafaranga yari agiye kuyiha yo kwifashisha mu mihango yo gushyingura abayo.

Abanyamategeko b’imiryango ine bavuze ko bakiriye ibaruwa yagaragazaga ko bemerewe inkunga.

Umuryango w’umwana muto mu baguye muri iki gitaramo witwa Ezra Blount, uri mu yanze gufashwa na Travis Scott. Ezra yagize ibikomere aza kwitaba Imana nyuma.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu 50. 000. Abandi bapfuye bari hagati y’imyaka 14 na 27.

Indi miryango yanze inkunga ya Travis Scott hari uw’uwitwaga Mirza "Danish" Baig wari wari ufite imyaka 27, uwa John Hilgert wari ufite imyaka 14 , Rodolfo "Rudy" Peña wari ufite imyaka 23 na Axel Acosta Avila w’imyaka 21.

Hafi ya yose ivuga ko guhabwa iyi nkunga atari byo byatuma bashira intimba batewe no kuburira ababo mu gitaramo. Abandi bavuga ko bategereje ikizemezwa n’ubutabera.

Umwe mu miryango y’aba babuze ababo yavuze ko gutanga inkunga yo gushyingura ababo atari bwo buryo bwiza kuri we bwo kubikoramo.

Nyuma y’igitaramo cye, Travis yajyanywe mu nkiko na bamwe mu bari bitabiriye bamuryoza uburangare. Ubu ari kwishyuzwa arenga miliyoni eshatu z’amadorali.

Imiryango itanu yaburiye abayo mu gitaramo cya Travis Scott yanze inkunga yari yatanze yo kubafasha gushyingura ababo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .