Igitaramo cyabereye kuri Stade ya Gicumbi, ubwo cyari kigiye gutangira ahagana Saa Munani z’amanywa, imvura yahise yisuka abantu bakwirwa imishwaro bajya kugama.
Nyuma y’iminota itari mike, yaje gutanga agahenge maze MC Buryohe na Bianca bongera gusubira ku rubyiniro bashyushya abantu.
Danny Nanone ni we muhanzi wabanje ku rubyiniro agira umwanya uhagije wo kwereka abakunzi be ibyo ashoboye, ni umuraperi abakunzi b’umuziki i Gicumbi beretse urukundo ku rwego rwo hejuru.
Ntabwo Danny Nanone yigeze agaragaza intege nke ahubwo yagaragazaga imbaraga n’inyota yo gushimisha abakunzi be.
Nyuma ya Danny Nanone, Ruti Joel ni we wakurikiye ku rubyiniro aherekejwe na bamwe mu bagize itsinda Ibihame by’Imana.
Ruti Joel ukora umuziki gakondo yanyuzagamo agacinyana akadiho n’abasore bo mu Itorero Ibihame by’Imana, ibintu byashimishije bikomeye abakunzi be.
Cyari igitaramo cye cya mbere kuko uyu muhanzi ubwo abandi bataramiraga i Musanze yari yitabiriye icya Intore Massamba cyari cyabereye muri BK Arena.
Bwiza ni we wakurikiye Ruti Joel, uyu mukobwa yakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo ashimishe abakunzi be.
Muri iki gitaramo, Bwiza wari ukandagiye i Gicumbi ku nshuro ye ya kabiri, yagaragarijwe urukundo rukomeye n’abakunzi be babyinana nyinshi mu ndirimbo ze.
Akiva ku rubyiniro, yahaye umwanya Bushali uri mu baraperi bakunzwe bikomeye mu muziki w’u Rwanda.
Nyuma ya Bushal, ku rubyiniro hakurikiyeho Kenny Sol, umwe mu bahanzi bashya ariko bishimiwe ndetse anaririmbana n’abakunzi be nyinshi mu ndirimbo ze zigezweho.
Kenny Sol wagiye ku rubyiniro amasaha yatangiye kugendana abateguye iki gitaramo, akiva ku rubyiniro yakurikiwe na Chriss Eazy wagaragarijwe urukundo bikomeye i Gicumbi.
Chriss Eazy yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe mbere y’uko ava ku rubyiniro akarusigira Bruce Melodie wari umuhanzi wa nyuma.
Bruce Melodie wari wanigaragaje i Musanze, yongeye kwerekwa urukundo i Gicumbi ataramana na bo mu ndirimbo ze nyinshi kugeza ubwo igitaramo cyari gihumuje.
Muri ibi bitaramo Danny Nanone na Ruti Joel bafte umwihariko wo kugira amatsinda yabo abacurangira, mu gihe abandi bose bacurangirwa na Symphony Band.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!