Imvano yo guta ikuzo kwa Ellen DeGeneres

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Kanama 2020 saa 05:13
Yasuwe :
0 0

Ellen DeGeneres Show, ni kimwe biganiro bitazigera bisibangana mu mitwe ya benshi ndetse kimaze kubaka amateka mu buryo bukomeye, gusa muri iyi minsi Ellen DeGeneres wagikoraga n’abamufasha barasumbirijwe.

Ibijya gushya birashyuha! Ellen DeGeneres yatangiye kubona ko ishyamba atari ryeru muri Werurwe 2020 ubwo umunyarwenya Kevin T. Porter yashyiraga ubutumwa ku rubuga rwe rwa Twitter, asaba abantu kumubwira inkuru zidasanzwe bazi kuri Ellen maze agatanga $2 kuri buri nkuru.

Icyo gihe yagize ati “Ubu Twese dukeneye akantu gato ko kuba ba mukundabantu(Ibi ni ibintu Ellen yakundaga kuvuga buri gihe agiye gusoza ikiganiro). Murabizi, nk’uko Ellen DeGeneres buri gihe abivugaho. Ariko na none ni gica ndetse ni umwe muri banyamwigendaho bakiriho. Subiza kuri ubu butumwa bwanjye wifashishije inkuru wumvise ku bubi bwa Ellen kandi buri inkuru muri butange irajyana na $2.”

Kuva ubwo nibwo abantu benshi batangiye kuvuga inkuru ziganjemo nyinshi zirimo ibitari bizwi kuri Ellen ndetse bamwe mu bahoze ari abakozi be bahishura ko mu kigo cye habagamo irondaruhu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byinshi.

Izi nkuru zatangiye kugira ingaruka mbi kuri Ellen ndetse muri Mata yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko gahunda ya guma mu rugo yamugize nk’imfungwa maze yotswa igitutu karahava.

Icyo gihe mu butumwa yanditse hari aho yagize ati “Ikintu kimwe nigiye kuri gahunda ya guma mu rugo, ni uko abantu baba bameze nk’abafunzwe.”

Ubu butumwa ntibwakiriwe neza na gato ahubwo yavugirijwe akamo ku mbuga nkoranyambaga, abantu bavuga ko ari kwishongora kuko afite inzu nini mu buryo buhagije ku buryo atagereranya kuyibamo no kuba umuntu afungiwemo mu kumba gato nk’ako imfungwa ziba zirimo.

Umwe mu nshuti za hafi za Ellen yabwiye Pagesix ko yihebye, ati “Ari kwiyumvamo ko ibintu yakoreye cyane biri kugenda bipfapfana. Yarahahamutse.”

Mu nkuru ya 2018 New York Times ubwo yagaragazaga byinshi ku buzima bwa Ellen hari aho bamubajije niba hari igihe ajya aba mubi, asubiza ko bibaho ariko bitewe n’impamvu. Ati “Ellen DeGeneres ntabwo ari mwiza cyane nk’uko mubitekereza.”

Yanabajijwe amakuru yari amaze iminsi y’uko DeGeneres w’imbere ya Camera atandukanye cyane n’uw’inyuma yayo, kuko atontomera abakozi be ndetse akabakoresha nabi.

Mu gusubiza yagize ati “Ibyo birambabaza iyo numvise umuntu abivuga kuko ni ikinyoma. Ku munsi wa mbere naravuze nti ikintu nshaka ni uko buri umwe hano aba yishimye kandi atewe ishema n’aho akora, niba atari byo wikora hano.”

Muri Nyakanga 2020, byahumiye ku mirari ubwo BuzzFeed yashyiraga hanze inkuru igaragaza ububi bwa Ellen inyuma ya camera ndetse n’uko abakoze mu kiganiro bagiye babangamirwa n’abakozi bo hejuru ; bashinja iki kiganiro kubamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irondaruhu n’ibindi byinshi.

Iki kinyamakuru mu bucukumbuzi cyavugishije abarenga 30 bahakoze.

Umwe mu bakoze muri iki kiganiro yanavuze ko hari igihe yari agiye kwiyahura kubera uburyo yakoreragamo. Ati “watekerezaga ko umuntu ashobora kugerageza kwiyahura, ntabwo abakozi ba Ellen babaga bashaka kwiyongerera umunaniro mu buzima bwabo. ntabwo kwa Ellen bashyira mu bikorwa ibyo birirwa bigisha byo kubera mwiza buri wese. ”

Uyu mukozi yabivuze atanga n’impapuro zo kwa muganga zigaragaza ingaruka gukorana na DeGeneres byamugizeho.

Hedda Muskat wahoze ari umwe mu batunganya ikiganiro cya Ellen yabwiye The Wrap, ko ariho hambere yakoze habi kuva yabaho.

Sosiyete ya Warner Bros yari ishamikiweho na Ellen Show, yatangiye gukora iperereza kubyo bamushinja.

Kuva muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Ellen yatangiye gushyirwaho igitutu cyane, ikiganiro cye gishinjwa ibintu byinshi byakorerwaga abagikozemo byiganjemo iby’ihohotera rishingiye ku gitsina, ivanguraruhu, gukandamiza abakozi n’indi myitwarire idahwitse.

Abavuzweho ibikorwa bibangamira abakozi mu kiganiro cya Ellen barimo Kevin Leman na Ed Glavin batunganyaga iki kiganiro, bashinjwe na bamwe mu bakozi banyuze muri iki kiganiro ibikorwa byiganjemo iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Undi washinjwe ibikorwa nk’ibyo ni Jonathan Norman, wungirije mu gutunganya iki kiganiro.

Hari amakuru yavugaga ko DeGeneres yaba agiye guhagarika iki kiganiro mu rwego rwo kurinda izina rye ariko ntabwo arabyemeza ndetse hari n’andi avuga ko yaba agiye gusimburwa na James Corden.

Pagesix yanditse ko amakuru yakuye mu nshuti za hafi ze ahubwo yo avuga ko nta gahunda yo guhagarika ikiganiro cye afite.

Ibyamamare byinshi muri Amerika byagaragaje ko bishyigikiye Ellen ndetse bimufata mu mugongo ku bw’ibyo ari kunyuramo. Bamwe mu bamuvuze nk’umuntu mwiza hari Kevin Hart, Jerry O’Connell, Katy Perry, Diane Keaton n’abandi benshi.

Ikiganiro cya Ellen DeGeneres cyatangijwe mu 2003 gitunganywa na Telepictures kigatambutswa ku bitangazamakuru bya NBC Universal. Cyari kimaze kugaba amashami no mu bindi bihugu nka Singapore, Indonesia, Philippines, Myanmar, Malaysia, Thailand, Vietnam, u Buhinde, u Bwongereza, Afurika y’Epfo n’ahandi.

Ellen muri iyi minsi ntabwo yorohewe, yashyizweho igitutu kubera ibivugwa mu bakozi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .