Imvano ya “Nyiramubande”, umuvugo wa Ntazinda wubakiye ku nkuru mpamo y’uwarokotse Jenoside

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Mata 2020 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Ntazinda Marcel yakunze umuco n’ibijyanye nawo kuva kera! Yakuze yiyumvamo ibihangano bya Nyiranyamibwa Suzanne; akagira umuhate wo kugerageza kwandika nk’ibyo yumvanaga uwo mubyeyi.

Uko imyaka yagiye ishira kuva mu 1998 niko impano yari muri we yagiye ishibuka, icyari kimurimo gitangira kujya ahabona.

Ntazinda ufite umugore n’abana babiri, akunda umuco ndetse akanawukomeraho. Iyo muganira mu magambo ye wumvamo cya Kinyarwanda cy’umwimerere kitavangiyemo urwongereza rwinshi nkuko bamwe mu b’ubu babigenza.

Yakunze inganzo iramuhira kuko kuva akiri ku ntebe y’ishuri yandikaga imivugo, abayumvise bakizihirwa.

Afite imivugo myinshi yakoze muri gahunda zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ku wa 7 Mata 2012 yavuze umuvugo witwa “Ihurizo” mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro wanitabiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; hari n’indi yakoze irimo “Impitagihe’’ n’uwitwa “Imfubyi”.

Yagize ati “Buri gihe iyo twinjiraga mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi narandikaga kugeza nko mu 2012. Icyo gihe nakoze umuvugo munini witwaga ‘Ihurizo’ wari ujyanye n’insanganyamatsiko yavugaga ngo ‘Twigire ku mateka twiyubaka’.’’

Nyuma y’imyaka umunani adakora imivugo minini, umwaka wa 2020 niwo Ntazinda yongeye gusohoramo umuvugo mushya yise ‘Nyiramubande.’

Uyu muvugo ugizwe n’imikarago 120, umara iminota itandatu n’amasegonda 53. Mu buryo bw’amajwi watunganyijwe na Producer MadeBeat mu gihe amashusho yawo yayobowe na Jean Pierre Mazimpaka.

Ntazinda Marcel yawubakiye ku mukinnyi w’Imena witwa Bagabo Alex, wumvikanamo kandi ijwi riwuherekeza rya Jules Sentore, umuhanzi umaze kubaka izina mu muziki gakondo.

‘Nyiramubande’ ni umuvugo ugizwe n’ibice bitatu birimo icy’ijwi ritabaza, iryatabaye n’iryerekana igihango gikwiye ku gihugu nyuma yaho.

Igitekerezo cyo kuwandika, Ntazinda yagikuye ku nkuru y’umwana baganiriye akamubarira uko yarokotse Jenoside.

Ati “Umuvugo wanjye nawukuye ku mwana muto wari wazerereye by’abana yataha agasanga iwabo bose babiciye ku marembo, ahasanga imirambo. Yarirukanse ajya ku gasozi ahamagara izina ry’umuturanyi we, yumva umwitabye ariko ateze ugutwi yumva ijwi rigarutse ni rya rindi rye, yongeye guhamagara bwa kabiri nabwo bigenda bityo. Yongeye kumva ijwi nka rya rindi ariko rivuga riti ‘muhumure muve mu bikombe ntacyo mukibaye.’’’

Ntazinda yatekereje kuri iyo nkuru ari kumwe na MadeBeat na Jules Sentore bahita banoza umugambi wo gukora umuvugo. Ati “Nahise mfata ikaramu ndandika, numva bimeze neza. Kwandika amagambo byarihuse.’’

Ntazinda Marcel yavuze ko ubutumwa yatanze mu muvugo we ‘Nyiramubande’ hari aho bwakoze ku mutima bwongera kubakomeza no kubihanganisha kuko bafite ubuyobozi [Inkotanyi] zarahiye ko Jenoside itazongera kubaho ukundi

Ntazinda usanzwe ari umwanditsi n’umushakashatsi ku mateka cyane y’u Rwanda, yahisemo gufatanya na Jules Sentore muri uyu muvugo kuko ari umuhanzi akunda kandi ufite ubuhanga.

Mu butumwa bukomeye buri muri ’Nyiramubande’, Ntazinda yavuze ko igihango ku wakoze n’uwakorewe Jenoside ari kimwe, ko itazasubira ukundi mu mateka ndetse ingengabitekerezo yayo ikarandurwa burundu.

Umuvugo ’Nyiramubande’ wemewe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, ko ushobora gukoreshwa mu bikorwa byose bijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntazinda Marcel asanzwe ari umukozi mu kigo gishinzwe guhererakanya amakuru ku myenda (Transunion Rwanda) yahoze yitwa CRB Credit Reference Bureau.

Usibye kwandika imivugo, Ntazinda yanakinnye mu makinamico nk’iyitwa “Impano n’Impamba”. Yanditse indirimbo zirimo “1/4 cy’Ikinyejana” ayihurizamo Jules Sentore na Solange Kassianoff yasohotse mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 2019.

-  Reba umuvugo ‘Nyiramubande’ wa Ntazinda Marcel

-  Reba indirimbo 1/4 cy’Ikinyejana yanditswe na Ntazinda

Umuvugo wa “Nyiramubande” wemerewe gukoreshwa muri gahunda zose zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .