Imvano y’impano ya Ish Kevin, umwe mu baraperi bafashe ibendera rya Trap Music mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Ugushyingo 2020 saa 05:48
Yasuwe :
0 0

Injyana ya Trap Music imaze gufata indi ntera mu Rwanda muri iki gihe cyane cyane mu rubyiruko, ubu benshi ni yo berekejeho umutima ndetse hari abamaze gutangira kuyibyaza umusaruro.

Muri benshi bagezweho kandi bakunzwe muri iyi njyana n’ubwo tutabarondora, ntihaburamo Ish Kevin uri mu basore bafite impano itangaje kandi yishimirwa na benshi muri iki gihe.

Ish Kevin yahaye imiririmbire ye inyito ya ‘Trappish Music’. Akundwa na benshi kubera uko ahuza kuririmba kwe n’amagambo aryoheye amatwi kandi arimo kuzimiza by’ubu benshi bita ‘slang’, ku buryo urubyiruko rumukunda byimazeyo.

Yabwiye IGIHE ko yatekereje gushyira umutima we wose kuri Hip Hop by’umwihariko Trap Music, kuko yakuze ari wo muziki yumva.

Ati “Uburyo natekereje gukora Hip Hop byatewe n’uko nakundaga kumva indirimbo zo muri iyi njyana kuva nkiri muto. Nakurikiraga umuziki yaba uwo mu Rwanda cyangwa uwo hanze. Nisanze nkunda Hip Hop cyane kurusha izindi njyana zose.”

Ish Kevin ufasha mu muziki na Kemilson Entertainment yavuze ko intego ye mu muziki Nyarwanda ari ukuzamuka akagera kure.

Ati “Intego yanjye mu muziki ni ukuzamuka kandi nkagera kure nanjye nkazamura abandi. Ikindi nshaka kuwukora nk’akazi kantunze.”

Yavuze ko atavuga ko afite runaka afatiraho urugero, kuko afashwa n’umuhanzi bitewe n’ibikorwa bye.

Ati “Umuhanzi umfasha ni ukora ibintu byiza kandi bigezweho. Muri Amerika nkunda Bryson Tiller, The Weeknd n’abandi bakora cyane. Mu myaka itanu nifuza ko nzaba ndi mu bahagarariye umuziki wa Afurika. Nifuza ko nzaba ndi ku rwego mpuzamahanga.”

Ubu yishimira ko nibura ibyo akora hari aho bimaze kugera, kuko afite abamufasha mu muziki we ndetse n’abafana.

Ati “Maze kugira abantu bakunda ibyo nkora. Namaze kubona abantu bandeberera inyungu, maze kugera kuri byinshi. Yaba abo bantu bamfasha, ndetse natangiye kubona amafaranga.”

Ish Kevin amazina asanzwe yitwa Semana Kevin Ishimwe. Yavutse mu 1997, ni umwe mu bahanzi bari kwitwara neza mu muziki wa Hip Hop ndetse araharawe cyane cyane ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Yatangiye umuziki mu 2017, amaze gukora indirimbo 23. Avuga ko afite gahunda y’uko namara kugera kure azafasha abandi bahanzi bazaba batarazamuka.

Uyu muhanzi ari mu bahatanira igihembo cya miliyoni 50 Frw muri The Next Popular Star, kizatangwa mu mpera z’uyu mwaka.

Kumuha amahirwe ni ukwandika ubutumwa bugufi (SMS) nyuma yo kwandika ijambo TNP ugasiga akanya ugakurikizaho nimero ye (19) ukohereza kuri 1510, cyangwa ukamuha amahirwe mu itora iri kubera kuri IGIHE.

Reba indirimbo za Ish Kevin aheruka gushyira hanze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .