Ni amarira y’ibyishimo uyu muhanzi yavuze ko yakomoye ku kuba uyu munsi yari imbere y’abakunzi be nyamara aho yavuye ubuzima butari bworoshye.
Ati “Abagabo bararira kandi impamvu iroroshye cyane, iyo urebye ahantu uturuka ukareba ahantu uhagaze […] ntabwo nari nkwiye kuba mpagaze imbere yanyu ariko ndi hano. Imana ibahe umugisha uyu mwaka uzababere uw’umugisha udasanzwe.”
The Ben kwihangana byanze atangira kubarira abakunzi be inkuru y’ubuzima bubabaje yanyuzemo mbere yo kuba icyamamare.
Ati “Njye ndi umwana wavukiye Kampala muri Uganda […] tuba mu nzu y’icyumba na salon turi abana batandatu. Umubyeyi wanjye yaraturwaniriye, ntabwo aratangira kuza mu bitaramo byanjye kubera impamvu zitandukanye, ariko atewe ishema nanjye, akunda ibyo nkora kandi arabasengera mwese, ni umukozi w’Imana.”
The Ben amaze kuvuga iri jambo, yahise aturika ararira abafana.
Ibi byabereye mu gitaramo cy’amateka uyu muhanzi yakoreye muri BK Arena ahari hakoraniye abakunzi b’umuziki batari bake.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!