Imvano y’amakimbirane yajugunye Salax Awards 2019 mu cyeragati cyo gukererwa amasaha ane

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Mata 2019 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Salax Awards 2019 yasize umugani n’umugayo ku muziki Nyarwanda. Abantu bake bitabiriye ibyo birori bijujutiye imitegurire yabyo, abasanganywe ukwihangana guke barikubita barataha nyuma yo gutegereza amasaha ane nta kanunu k’itangazwa ry’abatwaye ibihembo, nta n’umuziki ucurangwa.

Ibihembo bya Salax Awards byatangijwe bwa mbere mu 2009 bihemba abahanzi bitwaye neza, biza no kujya mu zindi ngeri z’imyidagaduro zitandukanye.

Mu 2014 byacitse intege ariko mu 2016 byongera kubyutsa umutwe ariko ntibyaba.

Ikirezi Group yabitangije yaje guha Ikigo cyitwa AHUPA Digital Services Limited, inshingano zo gukomeza kubitegura mu myaka itanu.

AHUPA yaganuye ku birori byo gutegura Salax Awards bwa mbere mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe 2019.

Ibyo birori byo gutanga ibihembo muri Salax Awards yabaga ku nshuro ya karindwi, byasigaranye icyasha mu bayikurikirana n’abakunda umuziki nyarwanda, nyuma y’amakimbirane yavutse hagati y’abari bashinzwe ibyuma banze kubicana bitana ba mwana n’abateguye igikorwa.

Ubwo iki gikorwa cyabaga itsinda ry’abanyamakuru ba IGIHE ryageze muri Serena Hotel ahagana 18:40’, ahari hateganyijwe kubera umuhango wo gutanga ibihembo bya Salax.

Ubuyobozi bwa AHUPA Digital Services Ltd itegura ibi bihembo bwari bwatangaje ko ibirori bizatangira saa kumi n’ebyiri, gusa si ko byagenze kuko byageze ahagana 22:20’, icyumba byabereyemo gituje nta muziki ucurangwa ndetse n’ubwitabire bukiri hasi cyane.

Nsanzubukire Gildas [Jules] wari uri kuri Tekiniki y’ibyuma bya Sound Promotions yari gucuranga umuziki muri icyo gitaramo, ikanakurikirana ibiyerekeye, yabwiye IGIHE ko ubukererwe bwaturutse ku muyobozi wa AHUPA wanze kwishyura amafaranga yemeranyijwe.

Yavuze ko bari bumvikanye ko Ahmed Pacifique uhagarariye AHUPA bamuha ibyo bikoresho kuko n’ubundi byari biri muri Serena Hotel yabereyemo igikorwa cya Salax Awards bari gukorana na we nk’abaterankunga.

Yakomeje avuga ko bumvikanye miliyoni 1.2 Frw mu gihe iyo ibyuma bikodeshwa yari kwishyura arenga miliyoni 4 Frw.

Nsanzubukire yagiye kumureba kuko yari yamubwiye ko nibarangiza gusuzuma ibyuma amuvugisha.

Mu masezerano atanditse bagiranye ngo bari bumvikanye ko atarenza saa kumi n’imwe ataramwishyura ndetse ko bagomba gucana ibyuma igitaramo kigatangira amafaranga yabonetse.

Uyu musore yireguye ashyira amakosa yose kuri AHUPA yateguye igikorwa cyane ko ngo yari kubishyura habura iminsi itatu ngo igitaramo kibe.

Kwitana ba mwana hagati ya AHUPA na Sound Promotions

Nzanzubukire avuga ko Ahmed akunda amacenga iyo bigeze ku ngingo yo kwishyura amafaranga umuntu wamukoreye.

Yavuze ko uyu mugabo atari ubwa mbere abahemukiye kuko hari n’igitaramo bakoreye i Burundi bagataha amara masa atabishyuye ndetse ko akenshi aruhanya cyane.

Ati “Ahmed iyo bigeze ku kintu cyo kwishyura aragucenga, afite ukuntu aba ashaka kwizeza umuntu ibintu ntabimukorere. Nagiye numva avuga ngo bariya bantu ni babi barampemukiye, twaba turi ba bihemu se ukaza kungana waranampemukiye inshuro zirenze ebyiri… na we azatekereze neza.”

Yunzemo ati “Sinzi niba ari ukwikunda cyangwa ari ukubura amafaranga gusa ntabwo umuntu yahora ayabura. Ahmed yabonetse kuri ariya masaha igitaramo cyatangiriyeho ni nabwo yoherejeho amafaranga. Niyo sheki avuga ntayo nabonye.”

Ahmed Pacifique we avuga ko abantu bo muri Sound Promotions basanzwe ari ba bihemu kuko hari n’ikindi gitaramo cya Kidumu cyabaye mu 2015 nabwo bakanga gucanira ibyuma ku gihe.

Yavuze ko bashobora kuba baragize ubwoba bwo kuba hari igihe bigeze kumuhemukira.

Ati “Hari undi munsi bigeze kumpemukira mu 2015 ubwo nakoraga igitaramo cya Kidumu nabwo kigatangira nyuma ya saa yine, ahubwo ashobora kuba aricyo cyatumye babyongera.”

Yakomeje avuga ko ubundi yari gukoresha ibyuma bya Alpha Media ariko akumvikana na Sound Promotions kuko ibyayo byari biri muri Serena Hotel yagombaga kuberamo kiriya gikorwa.

Ati “Ntabwo wambwira ukuntu bavuga ko nari kubishyura ku wa Gatanu kandi aribwo bashyize ibyuma muri Serena; twari twavuganye ko amafaranga ari buboneke ku Cyumweru mu gitondo haza kuzamo ikibazo. Ku wa Gatandatu nari nabahaye amafaranga y’ibanze (avance).”

Ahmed yavuze ko saa moya z’umugoroba aribwo yababwiye ko agiye kubaha sheik, Nsanzubukire Gildas akabyanga, akavugana na se Jean Marie ari na we nyir’ibyuma ariko umuhungu we agakomeza gutsimbarara ashaka kwishyurwa amafaranga mu ntoki cyangwa akanyuzwa kuri konti ya banki.

Yavuze ko Nsanzubukire yanamuhaye konti itariyo akigendera akamushaka akamubura, akarwana no kumwishyura bikaza gukunda nyuma hashize akanya ari nacyo cyatumye igitaramo gitangira gitinze.

Izindi nkuru wasoma:

-  Salax Awards 2019: Bruce Melody yahigitse abandi bahanzi, Buravan ayobora abakizamuka

-  Babanje gucyeka ko ari Silent Disco! Salax Awards yasize umugani (Amafoto)

Abantu bamaze amasaha asaga ane bategereje ko ibyuma bivuga, itangwa ry'ibihembo rigatangira bamwe barambiwe batangira kwikubita barataha
Abantu bamaze igihe bicaye bumiwe
Ibyuma byari bihari ariko ntibyacanwa kubera ikibazo cyo kubura ubwishyu
Nsanzubukire Gildas wari ushinzwe ibyuma byakoreshejwe muri Salax Awards 2019 yavuze ko Ahmed na we asanzwe ari bihemu
Umuyobozi wa AHUPA, Ahmed Pacifique ntiyemeranya n'abamushinja ubuhemu. Aha yashyikirizaga Bruce Melodie igihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza