Impungenge ku buzima bw’umuhanzi DMX zikomeje kuba nyinshi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Mata 2021 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Ubuzima bw’umuraperi Earl Simmons wamamaye mu muziki nka DMX uheruka kujyanwa mu bitaro nyuma yo kunegekazwa n’ibiyobyabwenge birengeje urugero, bukomeje gutera impungenge benshi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Mata umuryango we, inshuti, umukunzi we, abana be n’abafana bafashe akanya bamusabira amasengesho ku Mana hanze y’ibitaro arwariyeho aho ari mu byuma byihariye ndetse akaba ari kwitabwaho by’umwihariko.

Umuryango w’uyu muhanzi niwo wari watangaje ko kuri uwo munsi hazabaho igikorwa cyo kumusabira hanze y’ibitaro bya Plains Hospital i New York, ndetse ibihumbi by’abantu bigahurirayo.

Mu kivunge cy’abantu bari baje muri iki gikorwa harimo umukunzi we Desiree Lindstrom, Tashera Simmons wahoze ari umugore we bafitanye abana bane ndetse n’abandi benshi.

DMX yajyanywe mu bitaro ku wa Gatanu mu gicuku. Amakuru yavugaga ko uyu muhanzi yashyizwe mu byumva bimufasha bizwi nka intensive care unit (ICU) kuko ubuzima bwe bwari bwifashe nabi. Uyu mugabo yagize n’ikibazo cy’umutima.

Kugeza ubu DMX ari mu bitaro biri mu Mujyi wa White Plains i New York. Uyu mugabo w’imyaka 50 yagiye agira ibibazo bitandukanye abitewe no kunywa ibiyobywenge birengeje urugero. Yagiye ajyanwa mu bigo bifasha abantu babaye imbata y’ibiyobyabwenge ndetse no mu 2019 yaherukaga mu kigo nk’iki.

DMX yemereye Dr. Phil mu 2013 ko ubuzima bwe bwamaze kurushwa imbaraga n’ibiyobyabwenge kuko ngo yatangiye kunywa cocaine afite imyaka 14. Uyu muraperi amaze gutabwa muri yombi ndetse agafungwa inshuro nyinshi.

Akenshi atabwa muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge, kutubahiriza amategeko y’umuhanda, urugomo n’ibindi.

Umukunzi wa DMX Desiree Lindstrom iburyo na Tashera Simmons bahoze bakundana bari bafite akababaro
Abantu benshi bateraniye hafi y'ibitaro DMX arwariyemo bamusabira
DMX ni umwe mu baraperi bubatse amateka
Ibitaro DMX arwariyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .