Impinduka muri Salax Awards

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Werurwe 2019 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Ibihembo bya Salax byagombaga gutangwa ku wa 29 Werurwe byigijwe inyuma ndetse n’aho byagombaga kubera harahinduka.

Ibi bihembo bizatangwa ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2019 muri Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali guhera saa kumi n’ebyiri, aho kwinjira byashyizwe ku 5 000 Frw. Mbere byari byatangajwe ko bizaba mbere ho iminsi ibiri, muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali.

Ahmed Pacifique uyobora AHUPA Digital Services Ltd yafashe inshingano zo gutegura Salax Awards mu gihe cy’imyaka itanu, yabwiye IGIHE ko bahisemo guhindura amatariki n’aho byagombaga kubera kuko habayeho kwibeshya.

Ati “Habayeho kwibeshya ahantu twari gukorera ku wa 29 Werurwe 2019 dusanga baribeshye bahaha abandi, urumva ko twese tutari gukoreramo ngo bikunde. Ikindi abashyitsi twatumiye benshi twasanze kubabona ku wa Gatanu bigoye niyo mpamvu twahinduye itariki tukabishyira ku Cyumweru.”

Yakomeje avuga ko ibi birori bizaba binogeye ijisho kuko hatumiwe abahanzi benshi bazatungurana barimo n’abatari mu bari guhatanira ibihembo.

Salax Awards izaba iri gutangwa nshuro yayo ya karindwi, iy’uyu mwaka irimo abahanzi mu byiciro bitandukanye gusa abanyarwanda bakorera umuziki hanze ntabwo babonye amahirwe yo gushyirwa mu bahatana.

Ibihembo bya Salax Awards byatangijwe mu 2009 bihemba abanyamuziki bitwaye neza, biza no kujya mu zindi ngeri z’imyidagaduro zitandukanye.

Mu 2014 nibwo byahagaze byongera kubyutswa mu 2016 ariko abahanzi benshi bagenda bikuramo bituma bisubikwa.

Guhera muri Mutarama uyu mwaka byongeye kubyutswa nubwo nabwo hari ababyikuyemo.

Ntirenganya Emma Claudine uyobora Ikirezi Group ubwo yahaga ububasha Ahmed Pacifique uyobora AHUPA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza