Ishusho Arts itegura iri rushanwa ryagenewe abo mu ruganda rwa sinema yasohoye itangazo rigenewe abafatanyabikorwa bayo, n’abandi bari bafite aho bahuriye naryo ko rigomba kuba mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Rikomeza rivuga ko ibikorwa birimo ijoro ryo gutangaza abahatana ndetse no gutangiza icyumweru cy’iki gikorwa byose bizaba ku wa 3 Kamena 2022 mu gihe ibihembo bizatangwa ku wa 2 Nyakanga 2022. Ibi bihembo byari bitaganyijwe gutangwa muri Werurwe uyu mwaka.
Mu gihe kwiyandikisha byari biteganyijwe kuva tariki 20 Ukuboza 2021 kugeza ku wa 15 Mutarama 2022, byigijwe inyuma kuko itariki yo gusoza kwiyandikisha yagizwe iya 31 Mutarama 2022.
Rwanda International Movie Awards ni igikorwa kigamije gushimira abitwaye neza mu ruganda rwa sinema mu Rwanda no hanze. Ubu izaba iba ku nshuro ya munani. Uyu mwaka ibyiciro byariyongereye kuko byavuye kuri 23 bigera kuri 32.
Mu byo bongeyemo harimo icya Best Child kizahatanamo abana bitwaye neza mu ruganda rwa sinema, aha abazahatana ni abasanzwe bakina filime bafite imyaka 12 kuzamura.
Hari kandi icya Best Academic Award kizahatanamo amashuri yigisha amasomo ya sinema, Best Achievement Award kizahabwa umuntu wateje imbere uruganda rwa sinema n’icya Best Culture Content kizibanda ku gushimira uwahize abandi mu gukora filime igaragaza umuco. Ibi bihembo bireba abakora mu ruganda rwa sinema mu Rwanda gusa.
Abashaka kwiyandikisha banyura hano



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!