00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka mu gitaramo gitegerejwemo The Ben i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 July 2022 saa 04:36
Yasuwe :

Igitaramo cyatumiwemo The Ben i Kigali cyavanywe kuri Canal Olympia cyimurirwa muri BK Arena, ku mpamvu abari kugitegura birinze gutangaza.

Amakuru IGIHE ifite ni uko ku mpamvu zitunguranye zitatangajwe, abari gutegura igitaramo cya Rwanda Rebirth Celebration bamaze kucyimurira muri BK Arena.

Uretse kwimura aho iki gitaramo kizabera, nta byinshi byahindutse ku matike yo kucyinjiramo, yewe nta n’icyahindutse ku bahanzi bzaririmbamo.

Indi mpinduka yabayeho ni uko ameza yagurishwaga ibihumbi 500 Frw yakuweho, hashyirwaho itike y’ibihumbi 200 Frw.

Rwigema Gédéon uhagarariye East Gold yateguye iki gitaramo, yahamije ko ari impinduka zatunguranye ariko bagombaga kwakira.

Uyu mugabo yavuze ko abaguze amatike nta na kimwe cyahindutse kuko n’ibiciro byayo nta kinini cyahindutseho.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw hasi mu kibuga, mu myanya y’icyubahiro bikaba ibihumbi 20 Frw naho VVIP bikaba ibihumbi 50 Frw, mu gihe abanyeshuri bazinjirira ku bihumbi 5 Frw ku bazaba baguze amatike mbere.

Abazagurira amatike ku muryango mu myanya isanzwe bazayagura ibihumbi 15 Frw, mu gihe VIP bizaba ari ibihumbi 25 Frw kimwe no mu kibuga hagati naho VVIP bikaba ibihumbi 55 Frw. Itike y’ibihumbi 200 Frw ikagurwa ibihumbi 250 Frw.

Abazitabira iki gitaramo ndetse n’abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali, itike bazaba baguze izajya iba irimo n’ikiguzi cy’urugendo rubageza ahabereye igitaramo rukanabacyura.

Iki gitaramo byitezwe ko kizaba ku wa 6 Kanama 2022, kikazaririmbamo abahanzi nka Bwiza, Kenny Sol na Chris Eazy bari mu bashya ariko bagezweho mu muziki na Bushali wanahuriye ku rubyiniro na The Ben mu 2019.

Iki gitaramo cyitezweho kuzuza BK Arena ijyamo abantu ibihumbi 10, kizayoborwa na Anita Pendo afatanyije na MC Tino.

Iki gitaramo kizanacurangamo DJ Toxxyk afatanyije n’itsinda ry’abakobwa bashya muri uyu mwuga ariko bagezweho, DJ Higa na DJ Rusam.

The Ben ategerejwe i Kigali nyuma yo gutaramira muri Suède, aho afite igitaramo ku wa 30 Nyakanga 2022.

The Ben afite amateka meza muri BK Arena, ubwo ayiherukamo yari yakubise yuzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .