00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless, Fireman na Niyo Bosco bikuye mu bitaramo biherekeza CHOGM

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 June 2022 saa 05:41
Yasuwe :

Fireman, Knowless na Niyo Bosco bikuye mu bitaramo byiswe ‘People’s Concerts’ byateguwe mu gususurutsa Abanyakigali n’abashyitsi bitabiriye CHOGM mbere y’amasaha make ngo bitangire.

Igitaramo cya mbere muri ‘People’s Choice’ kigomba kubera i Nyamirambo ahazwi nka ‘Tapis Rouge’ mu gihe icya kabiri kizabera i Rugende ku Cyumweru.

Niyo Bosco na Butera Knowless bari mu bazaririmba muri ibi bitaramo ariko bikuyemo ku mpamvu zitazwi.

Amakuru IGIHE ifite ni uko bahise basimbuzwa Chris Eazy, Mico The Best na Bwiza naho kwinjira muri ibi bitaramo byose bigirwa ubuntu.

Riderman, Bwiza, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Bushali, Mico The Best, Kenny Sol, Okkama, Fireman, Mani Martin na Intore Tuyisenge ni bo bitezwe ko babiririmbamo.

Niyo Bosco ntabwo azasusurutsa abitabiriye ibitaramo biherekeza CHOGM
Butera Knowless yasezeye muri ‘People’s Concerts’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .