00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka mu bitaramo bya Chriss Eazy i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 April 2025 saa 04:36
Yasuwe :

Ibitaramo Chriss Eazy ateganya gukorera i Burayi kuva mu mpera za Mata 2025 byajemo impinduka hongerwamo ikizabera i Lyon mu Bufaransa, mu gihe icyari kubera i Bruxelles cyo kigijwe inyuma naho icy’i Paris gikurwaho.

Ni impinduka zagarutsweho mu gihe uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo azahuriramo na Joe Boy muri Pologne ku wa 26 Mata 2025, nyuma akazataramira i Lyon mu Bufaransa ku wa 2 Gicurasi 2025.

Iki gitaramo cy’i Lyon kiri gutegurwa n’Umunyarwandakazi Faby The Boss Lady, kije ari gishya mu gihe icyo Chriss Eazy yari gukorera i Paris ku wa 3 Gicurasi 2025 cyo cyamaze gukurwaho.

Junior Giti ureberera inyungu uyu muhanzi yavuze ko igitaramo cy’i Bruxelles cyari giteganyijwe ku wa 10 Gicurasi 2025 bahisemo kugisubika nyuma y’ibiganiro n’ubuyobozi bwa Team Production yari iri kubafasha kubitegura.

Ati “Mu gutegura, hazamo impinduka zitandukanye. Igitaramo twifuzaga gukorera i Paris cyakuweho ku bw’impamvu zitaduturutseho, ni mu gihe icyo twagombaga gukorera i Bruxelles cyo twumvikanye n’abari kudufasha kugitegura twemeranya kucyigiza inyuma.”

Uretse ibi bitaramo bamaze kwemeza, Junior Giti ahamya ko bagikomeje ibiganiro n’abifuza kubatumira ku buryo mu minsi iri imbere hatangazwa indi mijyi bazaririmbiramo.

Chriss Eazy yaherukaga gutaramira i Burayi ku wa 8 Werurwe 2025, mu gitaramo yakoreye muri Suède agihuriramo na Spice Diana uri mu bagezweho muri Uganda.

Uyu muhanzi akomeje guteguza ibitaramo bye mu gihe ku rundi ruhande ari no mu myiteguro yo gusohora album ye ya mbere, iyi akazaba ayihuriyeho na Kevin Kade.

Chriss Eazy ategerejwe mu gitaramo azahuriramo na Joe Boy muri Pologne
Chriss Eazy ategerejwemu gitaramo kizabera i Lyon mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .