Ku nshuro ya kabiri ategura ibirori yise ‘Bianca Fashion Hub’ umunyamakuru Bianca agiye kubihurizamo Eddy Kenzo na Sheilah Gashumba bari mu bafite amazina akomeye mu gihugu cya Uganda.
Bianca yanatumiye Abraynz umuhanga mu byo guhanga imideli mu gihugu cya Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, uzaba ari no mu kanama nkemurampaka kazahitamo abazitabira ibi birori barimbye kurusha abandi.
Biteganyijwe kandi ko mu birori bya Bianca Fashion Hub uyu munyamakuru azaba anamurika imyenda ye ya mbere yihangiye.
Yagize ati “Maze iminsi mfite abadozi dukorana, ngiye gusohora imyenda yanjye ya mbere nihangiye. Ibi birori bizaba n’umwanya mwiza wo kuyimurikira abakunzi bo kurimba bazaba bitabiriye.”
Yakomeje agira ati “Eddy Kenzo ni we muhanzi mukuru natumiye, Sheilah Gashumba ni we uzaba ayoboye ibirori mu gihe Abraynz we azaba mu kanama kazatanga amanota ku bazaba barimbye kurusha abandi.”
Uretse aba yatumiye hanze y’u Rwanda, Bianca yavuze ko hari n’abo mu Rwanda bazasusurutsa abazitabira ibi birori bakomeje ibiganiro ku buryo mu minsi iri imbere azaba nabo abatangaza.
Ku rundi ruhande ariko Bianca wari wakoreye ibirori bye bya mbere kuri Onomo Hotel, kuri ubu yahisemo kubishyira kuri Canal Olympia ku i Rebero bikazaba ku wa 20 Kanama 2022.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!