Impinduka kuri album nshya Rita Kagaju yitegura gushyira hanze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Mata 2021 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Ange Rita Kagaju uri mu bakiri bato bafite ubuhanga buhambaye mu kuririmba no gucuranga ibicurangisho birimo guitar, ari guteguza abakunzi be album ye ya mbere.

Iyi album uyu mukobwa yayise ‘Sweet Thunder’ yagombaga kuba igizwe n’indirimbo 16 ariko zaje kongerwa ziba 20.

Rita Kagaju yavuze ko icyabiteye ari uko bananiwe guhitamo kubera uburyohe bw’indirimbo zari zirimo, bagahitamo kuzongera kubera ko n’ubundi zari zihari zikozwe.

Ati “Album uko yari yubatse, indirimbo zose tuzifite njye na IDA Records indeberera inyungu mu muziki turi kwemeza izijyaho biratunanira kugira izo dukuraho, kuko zose zaturyoheye, ntitwabikora uko twari twabipanze , mu by’ukuri tugiye guhitamo izivaho biratunanira.”

Iyi album izajya hanze ku wa 21 Gicurasi uyu mwaka, yagiye yigizwa inyuma bitewe n’ibibazo birimo na Coronavirus. Yagombaga kujya hanze muri Kamena 2020, kuyishyira hanze byigijwe inyuma kugera aho byavugwaga ko izajya hanze ku wa 26 Gashyantare ariko nabyo ntabwo byakunze kubera ibibazo by’uko hari indirimbo zimwe zari gukurwaho hakajyaho izindi.

Mu ndirimbo zizaba ziri kuri iyi album izajya hanze muri Gicurasi, izwi ni iyo uyu mukobwa aheruka gushyira hanze yise ‘Hey’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Pastor P.

Indirimbo zirimo ‘No offense’, ‘Send flowers’, ‘Gukunda’, na ‘Jamaa’ zamenyekanye cyane z’uyu mukobwa ntabwo zizaba ziri kuri iyi album, kuko izaba igizwe n’izindi nshya.

Album ya Rita izashyirwa ku mbuga zitandukanye zicururizwaho imiziki nka Spotify, iTunes n’izindi.

Ange Rita Kagaju afite ubuhanga mu kuririmba n’umwihariko wo kuba abasha kubijyanisha no kucuranga gitari, bidasanzwe ku bakobwa benshi mu Rwanda.

Uyu mukobwa yigaruriye imitima ya benshi mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Jamaa’ na ‘No Offense’. Yarushijeho kongera mubare w’abakurikirana ibihangano bye muri Afurika yose biganjemo abanya-Kenya na Nigeria ubwo yasubiragamo indirimbo yitwa ‘Reason with me’ ya Rudeboy wahoze muri P-Square.

Ni umukobwa w’imyaka 21 , uvuka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Avuka mu bana icyenda akaba ari uwa karindwi.

Yatangiye kuririmba mu 2015 yiga mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye. Yasoje amashuri yisumbuye mu 2018 mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi mu ishuri rya Rwamagana Lutheran School.

Reba ‘Hey’ indirimbo Rita Kagaju aheruka gushyira hanze

Rita Kagaju ari mu bahanzikazi bafite impano itangaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .