Impano y’Umunyarwanda Mugaba, yashimwe n’umuhanzi Rotimi ugezweho muri Amerika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Kanama 2020 saa 04:19
Yasuwe :
0 0

Impano y’umuhanzi w’Umunyarwanda Mugaba yashimishije umuhanzi Olurotimi Akinosho [Rotimi], imuhesha $ 2000 nyuma yo gutsinda abandi bari bahanganye muri irushanwa ryo gusubiramo indirimbo ya Rotimi yitwa ‘In my bed’.

Iri rushanwa ryo kureba umunyampano uhiga abandi ku Isi yose mu gusubiramo ‘In my bed’ ya Rotimi, ryari rimaze igihe ritangiye ririmo abanyempano bo mu bihugu byinshi ku Isi.

Mugaba niwe wagize amahirwe yo kwanikira abandi aza gutsinda.

Rotimi nyuma yaho uyu msore atsinze, yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko uyu musore ari umunyempano.

Ati “Hari hari abanyempano batandukanye ku Isi yose, ariko uwatsinze ni Mugaba. Ntabwo ari Umunyamerika ahubwo ni uwo muri Afurika y’Iburasirazuba. Ndabyishimiye, ni umunyempano utangaje”

Yakomeje avuga ko uyu musore yamwiganye ku buryo umuntu yagira ngo niwe wari uri kuririmba. Yavuze ko impano ye izamugeza kure kuko yatsinze kubera ko abikwiye.

Mugaba yabwiye IGIHE ko asanzwe ari umuhanzi ukora ibihangano bitandukanye, yatangiye umuziki mu 2018.

Ati “N’ubundi ndi umuhanzi, natangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu 2018 ariko mbere yaho nkaba n’ubundi nari nsanzwe ndirimba gusa bitari ku rwego rwo hejuru. Kuba naratsinze byanyeretse ko abanyamahanga nta kintu bakora twe tutashobora. Byanyongereye icyizere ko indoto zanjye zo gukora umuziki ukamenyekana ku Isi yose zizagerwaho cyane ninongeramo ingufu mu bikorwa byanjye.”

Uyu musore amaze gukora indirimbo zirenga icumi, izamenyekanye cyane muri zo harimo “In my bed”, “Rewind it" na "magnet".

Ubu afite gahunda yo gukora amashusho y’indirimbo ebyiri cyangwa eshatu ziri kuri EP (extended play) aheruka gushyira hanze. Amazina ye asanzwe ni Shimirwa Mugaba Jean Marie, afite imyaka 27.

Rotimi washimye impano ya Mugaba, asanzwe ari umukinnyi wa filime, umunyamideli akaba n’umuririmbyi. Uyu musore yavutse ku babyeyi b’abanya-Nigeria, ariko ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Akundana n’umuhanzikazi Vanessa Mdee wo muri Tanzania.

Reba iyi ndirimbo ya Rotimi, Mugaba yasubiyemo ikamuhesha amahirwe yo kwegukana $2000

Reba indirimbo ya Mugaba iri mu zo yakoze mbere


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .