00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impanga zo mu Rwanda zamuritse imideli muri ‘Milan Fashion Week’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 08:10
Yasuwe :

Keza Diana na Umuruta Diane impanga zivuka i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ariko zikaba zituye i Nyamirambo ho mu Mujyi wa Kigali, ziri kubarizwa i Milan mu Butaliyani aho bitabiriye ibirori byo kumurika imideli bya ‘Milan Fashion Week.’

Izi mpanga zisanzwe zizwi mu mwuga wo kumurika imideli zitabiriye ‘Milan Fashion Week’ yatangiye ku wa 20 Nzeri isozwa ku wa 26 Nzeri 2022.

Aba bakobwa bitabiriye ibirori byiswe ‘Gucci Twinsburg’ nyuma yo kugirana amasezerano na Sosiyete ya Gucci, ibi bikaba ibirori byitabiriwe n’abanyamideli b’impanga 68.

Keza Diana na Umuruta Diane ni impanga zujuje imyaka 21 mu minsi ishize, bakaba bamaze umwaka urenga gato batangiye ibyo kumurika imideli.

Keza Diana watangiye ibyo kumurika imideli mu 2020, yaje kubengukwa na Sosiyete ya Isis Models Africa iyi ikaba ari na yo yamufashije gutangira gukora ibitaramo byo kumurika imideli ku Mugabane w’u Burayi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubuyobozi bwa Gucci bwari bwamaze kubona ubuhanga bwe ndetse bubifashijwemo na nyiri ‘Isis models Africa’ bwaje kumenya ko afite impanga bifuza kubifashisha muri ‘Gucci Twinsburg’.

Keza Diana na Umuruta Diane bamaze iminsi bari mu Butaliyani aho bitabiriye ibirori byo kumurika imideli bya Milan Fashion Week
Keza Diana na Umuruta Diane ni impanga zamaze kubona amasezerano ya Gucci
Keza Diana na Umuruta Diane bahuriye n'izindi mpanga mu birori bya ‘Gucci Twinsburg’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .