Young Grace yavuze impamvu yabatirishije umwana we muri Kiliziya Gatolika kandi asengera mu rindi dini

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Gashyantare 2020 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Abayizera Marie Grace wamenyekanye nka Young Grace muri Hip Hop y’u Rwanda, mu minsi ishize yabatirishije umwana we mu Kiliziya Gatolika bitera urujijo abasanzwe bakurikira uyu muraperikazi uzwiho kuba asengera mu itorero ryitwa “River of Joy and Hope Ministries”.

Ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020 nibwo Young Grace yabatirishije umwana we Amata Anca Ae’eedah Ai ‘Diamante’ muri Kiliziya Gatolika mu Karere ka Rubavu.

Uku kubatirisha uyu mwana muri Kiliziya Gatolika kwa Young Grace kwateye urujijo abasanzwe bakurikirana uyu muhanzikazi cyane ko asanzwe ari umukirisitu usengera mu itorero riyoborwa n’umushumba Sultan Eric.

Ibi bigaragazwa n’uko mu Ukwakira 2019 uyu muhanzikazi yari yagiye guhesha umugisha umwana we mu itorero asengeramo.

Mu kiganiro na Young Grace yabwiye IGIHE ko we yahisemo kubatirisha umwana we muri Kiliziya Gatolika kuko nawe ariho yaherewe amasakaramentu.

Ati "Namubatirishije muri Kiliziya Gatolika kuko mu rugo bose ni abakirisitu bo muri kiliziya kandi nanjye ndi umugatolika, muri “River of Joy and Hope Ministries” nsengerayo kuko ahantu hose bavuga Imana bemera Yezu nahasengera ariko ndi umugatolika wemewe.”

Mu Ukwakira 2012 Young Grace yari yinjiye muri Islam, ahita ahabwa izina rya Housna. Icyo gihe yatangaje ko yinjiye muri Islam nyuma y’inyigisho yahawe na bamwe mu nshuti ze bo muri iri dini akumva ziramunyuze akemera guhinduka.

Guhera mu 2016 uyu muraperikazi yaje kuva muri Islam ajya muri “River of Joy and Hope Ministries”.

Umwana wa Young Grace ubwo yabarizwaga muri Kiliziya Gatolika
Young Grace yari amaze igihe asengera mu rindi dini ritari Kiliziya Gatolika
Umubyeyi wa Young Grace mu birori byo kwakira umwana w'umukobwa we mu muryango w'abakirisitu
Byari ibyishimo mu birori byo kubatirisha uyu mwana
Young Grace yari yabanje kujya kwerekana umwana we mu rusengero rwa Sultan Eric
Young Grace yigeze kwinjira mu idini ya Islam ahabwa akazina rya Housna

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza