00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu The Ben, Element na Kevin Kade batagaragaye mu gitaramo gifungura ‘Rwanda Convention 2025’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 July 2025 saa 07:59
Yasuwe :

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gucicikana ubutumwa bugaragaza ko abahanzi barimo The Ben, Element na Kevin Kade, batagaragaye mu gitaramo cyiswe “Hobe Night Meet & Greet” cyo gufungura Rwanda Convention 2025, iri kubera mu Mujyi wa Texas muri Amerika.

Byatangarijwe mu itangazo ryashyizwe hanze na AfroHub Music & Afrique Events, aho iyi sosiyete yasabaga imbabazi kubera kubura kw’aba bahanzi muri iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, cyari kigamije gutangiza ku mugaragaro Rwanda Convention no kwizihiza umunsi wo Kwibohora.

Rigakomeza riti “Kutagaragara kwabo byarenze ubushobozi bwacu kandi byatewe n’imyitwarire idakwiriye, itarimo ubunyamwuga ndetse no kutubahiriza ibyo basabwaga ku ruhande rwabo. Turumva akababaro mufite kandi turimo gufata ingamba kugira ngo ibi bitazongera kubaho.”

Nubwo iri tangazo ryagiye hanze ariko amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu bari kumwe n’aba bahanzi, yavuze ko iki gitaramo mu byo bagombaga kwitabira muri iki gikorwa kitarimo. Ati “Ntabwo iki gitaramo kiri mu byo bagombaga kuririmbamo, bo icyo baririmbamo ni ikiba uyu munsi tariki 5 Nyakanga.”

Ku ruhande rw’aba bahanzi amakuru avuga ko birinze kugira icyo bavuga kuri iri tangazo ryavuze ko babuze mu gitaramo, cyo guha ikaze abitabiriye Rwanda Convention mu rwego rwo kwirinda gukomeza gushyushya imitwe abakunzi babo.

Akomeza avuga ko bose uko ari batatu bari mu myiteguro y’igitaramo cy’imbaturamugabo bari buhuriremo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025.

Rwanda Convention byitezwe ko izasozwa kuri iki Cyumweru tariki 6 Nyakanga 2025.

Igitaramo cya 'Hobe Night Meet & Greet' cyagombaga kuririmbamo Massamba wagize urundi rugendo yajyanyemo n'Urukerereza mu Buyapani. Kuri gahunda ntabwo The Ben, Element na Kevin Kade bagomba kucyiririmbamo
Aba bahanzi uko batatu bararirimba mu gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .